Chorale Baraka yo muri ADEPR yateguye igitaramo yise 'IBISINGIZO' gifite intego yo gufasha abantu kuva mu byaha bakamenya Umwami Yesu.
Ni igitaramo kizaba tariki ya 4-5 Ukwakira 2025 kikabera kuri ADEPR Nyarugenge.
Cyatumiwemo Rev. Pastor Valentin Rurangwa, Pastor Mugabowindekwe na Rev. Dr Antoine Rutayisire bazatanga inyigisho.
Perezida wa Chorale Baraka, Muhayimana Jean Damascene yavuze ko iki gitaramo kizaba iminsi ibiri ari umwanya mwiza wo kwegerana n'Imana.
Ati "Intego yacu dukuyeho ibindi byose, ni uko abanyabyaha bakizwa, ni uko abantu bava mu byaha bakamenya umwami yesu. Turwanya twivuye inyuma ikintu gituma abantu batava mu byaha."
Uretse ibi kandi bizaba umwanya wo kumvisha abakunzi b'iyi Chorale indirimbo nshya za yo zirimo na "IBISINGIZO" bitiriye iki gitaramo.
Chorale Baraka, yari imaze iminsi isa n'aho icecetse, yamaze impungenge abakunzi ba yo ko ubu noneho bagiye gukora cyane batazongera kubura nk'uko byagenze nubwo birinze kugaruka ku cyabiteye.
'Ibisingizo Live Concert', Chorale Baraka izafatanya n'andi makorali nka Iriba Choir ya ADEPR Taba ya Huye, Besalel Choir ya ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team ya ADEPR Gatenga, The Light Worship Team ya CEP ULK.
Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye, kwinjiramo bizaba ari ubuntu.
Baraka Choir ni korali yatangiye ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n'abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w'Imana bisanzuye noneho mu rusengero.
Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru rusengero.