CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.
Bamwe mu bahawe iyi nkunga harimo abahinzi b'inanasi babarizwa muri Koperative KOABANAM ikorera muri Mugesera na Zaza, bakaba bazihinga kuri hegitari 500.
Perezida wa KOABANAM, Muzerwa Alex, agaragaza ko ahantu bakorera ubu buhinzi ubundi hari hasanzwe hari ishyamba rya kimeza aho bakundaga guhingamo ibihingwa bisanzwe birimo imyumbati n'ibijumba ku buryo batabashaga gusagurira amasoko.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'akarere bwabasabye ko batangira kuzajya bahakorera ubuhinzi bw'inanasi ndetse bagahuza ubutaka kubera ko ari byo byari kubafasha kuziteza imbere.
Ibyo barabikoze ndetse n'ubuyobozi bukazajya bubafasha kubona imbuto z'inanasi gusa ibi byaje guhinduka birangira iyi koperative isa nkaho isenyutse ndetse abanyamuryango bari barimo bagera ku 120 baza kuyivamo.
Ati 'Iyo ya mbere yari ifite abanyamuryango 120 b'abahinzi ariko twaje kwisanga turi abantu 11 gusa, dushaka abandi bashya babigize umwuga dutangira guhinga mu buryo bwa kinyamwuga.'
Nyuma yo kwishakamo imbaraga batangiye gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi buvuguruye bwabafashije kongera umusaruro ndetse biza no kugera aho babura uko bawugeza uwo musaruro ku masoko.
Gusa Muzerwa avuga ko ibyo bibazo byo kubura uko bageza umusaruro ku masoko byatangiye gukemuka ubwo babonaga inkunga na CDAT yo kugura imodoka kuri ubu isigaye ibafasha kuwugeza ku isoko.
Ati 'Mbere byaratugoraga kubera ko byadusabaga gukodesha imodoka kugira ngo iwujyane ariko rimwe na rimwe ntizize cyangwa zigatinda ariko ubu kuva aho tuyiboneye dusigaye tubasha kuwugeza ku isoko mu buryo bworoshye.'
Yakomeje avuga ko imodoka baguze ibafasha gutwara umusaruro wa toni enye ariko ko bafite intego yo kugura indi modoka yisumbuyeho izajya ibafasha kuwugeza ku isoko kubera ko hari igihe umusaruro ubabana mwinshi bigasaba ko bongera gukodesha.
Iyi modoka yahawe iyi koperative ifite agaciro kangana na miliyoni 50 Frw, CDAT yatanze miliyoni 25 Frw mu gihe asigaye yatanzwe n'abanyamuryango ba KOABANAM kuri ubu basigaye barageze kuri 63 barimo abagore 29 n'abagabo 34.
Ku rundi Mukadusabe Petronile umukobwa wa Mugirasoni Agnes utuye mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, uri mu bahwe inkunga nyunganizi na CDAT yo kumwubakira ikiraro kigezweho cy'inkoko zitera amagi, na we arashimira uyu mushinga wabafashije kwiteza imbere.
Mukadusabe avuga ko batangiye gukora ubworozi bw'inkoko mu 2012, icyo gihe bari bafite izigera kuri 500 ariko zigenda ziyongera uko inyungu zitanga ziyongeragamo ku buryo zaje no kugera ku 1000.
Gusa avuga ko nubwo umubare w'inkoko wiyongeraga n'umusaruro w'amagi wiyongera, batekereje babishyira ku rundi rwego kugira ngo bazabashe guhaza isoko kubera ko bari bamaze kubona abakiliya benshi bikaba byaratumye bajya gusaba iyi nkunga muri CDAT.
Ati 'Impamvu twahisemo kujya kwaka inkunga yo kubakirwa ibiraro bigezweho muri CDAT ni ukubera ko ibyo twari dufite mbere twari twarabyubatse mu buryo bwacu, bitujuje ubuzirange.'
Nyuma yo gutanga ubwo busabe, umushinga wabo wahise utoranywa mu mishinga igomba guhabwa inkunga nyunganizi kandi ko kuva bayibona umusaruro wiyongereye cyane.
Ati 'Mbere twari dufite inkoko 2000 gusa ariko bamaze kutwubakira ikiraro byatumye tugira ingufu ku buryo ubu dufite izigera ku 6000.'
Yakomeje agira ati 'Inkoko z'amagi dufite ubungubu ziri gutera ku kigero cya 90%, iyo zigabanyutseho gatoya zigera kuri 88% ni ukuvuga ko hafi ya zose ziratera kubera ko ku munsi zishobora gutera amagi 5400 mu gihe mbere zateraga angana 1.800 ku munsi.'
Ubundi muri rusange, uyu mushinga w'inkoko zitera amagi watwaye agera kuri miliyoni 85.950.008 Frw, CDAT itanga agera kuri 42.975.004 mu gihe na bo batanze ayasigaye.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigega giteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, ubu cyahujwe na Banki yAmajyambere y'u Rwanda (BRD) n'Ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).




