Igikombe tuzagitwara - Niyonzima Oliveir Seif #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Rayon Sports, Niyonzima Oliveir Seif avuga ko amahirwe ku gikombe bakiyafite ndetse kuba batangiye gutsinda kubahagarika bizagorana.

Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 baraye batsinzemo Amagaju 1-0.

Agaruka kuri uyu mukino batsinzemo Amagaju, yavuze ko wari umukino mwiza kuko babashije kwegukana amanota 3.

Ati "ni umukino wagenze neza kuko tubashije gutwara amanota 3."

Ku kuba abona abona igikombe bazakegukana, Seif yavuze ko bishoboka cyane ko baninjiye mu mwuka w'intsinzi.

Ati "biracyashoboka cyane kuko haracyari kare kandi twebwe ubu amanota nibwo turimo kuyabona."

Rayon Sports ubu ni iya kabiri n'amanota 10 mu mikino 5 ya shampiyona aho yatsinzemo 3, itsindwamo 1 inganya umwe.

Niyonzima Oliveir Seif yavuze ko igikombe cya shampiyona bakiriho



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12104

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)