Hatanzwe amatike ibihumbi 30 ariko Stade ntiyuzura! Abanyarwanda ntibagikunda Amavubi? Habaye iki? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gute twisanze aha hantu? Aho bisigaye bimeze nk'aho kureba ikipe y'Igihugu ari nko kubyingingira abantu kandi atari ko byahoze.

Bimaze kuba akamenyero ko ikipe y'Igihugu kuyireba byabaye ubuntu, mu minsi yashize bwo hatangwaga n'imodoka zibazana kuri Stade.

Kuri ubu umuntu udafite amafaranga yo kwicara mu myaka y'icyubahiro iyo Amavubi ari bukine ntabwo yirushya agura itike ategereza umunsi w'umukino itangazo rivuga ko umukino ari ubuntu akajyayo, ku mbuga nkoranyambaga ho usanga banabazanya ngo "imodoka ziradukura he?"

Ku mukino waraye uhuje Benin n'u Rwanda mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, hashyizwemo imbaraga zishoboka zose mu gukora ubukangurambaga kuri uyu mukino kugira ngo abantu bazawitabire.

Hakoreshejwe abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Influencers) n'abandi nubwo bamwe batatinye kunenga no kugaruka kubahawe izo nshingano niba koko ari bo bari babikwiye cyangwa ari bo babikora neza.

Tukiri aha umuntu ataza no kubigarukaho, benshi bibaza impamvu iyo ikipe y'Igihugu igiye gukina abayikiniye (legends) bigizwayo bagashyirwa ku ruhande kandi ari bo bagatanze ubutumwa abakunzi b'umupira bakabwumva vuba.

Bizagora kubona umunyabigwi w'ikipe y'igihugu mu bukangurambaga mu gihe Amavubi afite umukino, cyangwa barabegera bakabyanga? Reka ne kwivanga mu bya politiki.

Tugarutse kuri uyu mukino Benin yaraye itsinzemo u Rwanda 1-0 kuri Stade Amahoro, ubukangurambaga bwarakozwa ndetse n'imibare yatangajwe mbere y'iminsi ibiri ngo umukino ube benshi bari bishimiye ko noneho nta muntu ushobora kwinjirira ubuntu.

Bagaragaje ko Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP imyanya yashize, VIP igeze kuri 60%, ahasanzwe hasi ari 50% n'aho ahasanzwe hejuru ari 30%.

Iyo mibare by'umwihariko ahari habaye Sold-out (aho imyanya yashize) niko byari bimeze cyane ko imyanya yo muri Sky Box, Executive Seats, Business Suite na VVIP amakuru avuga ko iyo uyiteranyije itagera ku gihumbi.

Ubanza amatike kuva hashyirwa hanze amaze kugurwa ntawongeye kugura kuko hatangiye gusohoka amatangazo ko hari abaguriye abafana amatike ngo baze kureba umukino.

Gusa amakuru ni uko ntawayaguze ari uburyo FERWAFA yakoresheje kugira ngo bitongera kugaragara ko abafana binjiriye ubuntu.

Rayon Sports yashyize hanze itangazo ko yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 7, Rwanda Premier League nayo ivuga ko yaguriye abakunzi b'ubumupira w'amaguru amatike ibihumbi bibiri, FERWAFA nayo yavuze ko ifite amatike ibihumbi 10 ni mu gihe APR FC nayo ngo yari yaguriye abakunzi bayo amatike ibihumbi 11, ayo matike yose iyo uyateranyije angana n'amatike ibihumbi 30.

Bivuze ko muri Stade ijyamo abantu ibihumbi 45 ushobora gusanga nta na 1/4 cyacurujwe. Hari n'abatebyaga ngo ushobora gusanga amafaranga y'amatike yacurujwe adashobora no kwishyura abakoreshejwe mu bukangurambaga ahubwo FERWAFA izakomaho.

Nubwo byagenze gutyo ariko na Stade Amahoro ntabwo yuzuye, wabonaga igice cyo hejuru mu myanya isanzwe (regular upper) harimo imyanya myinshi cyane ndetse hashobora kuba hari harimo nka 1/4.

Ese Amavubi ni ayo kureberwa ubuntu na Stade ntiyuzure?

Sinzi uko uyu muco uzacika wo kurebera Amavubi ubuntu ariko ntibikwiye ko abantu bamenyera ko ikipe y'Igihugu ireberwa ubuntu.

Ariko na none bigendana n'ibihe ikipe y'Igihugu irimo cyane ko nayo gutsinda ari Mana mfasha, ugasanga rero kumvisha umuntu ko aribwishyure amafaranga ye aje kureba ikipe abizi ko iri butsindwe, ni ibintu bitoroshye.

Amavubi abaye atsinda nkeka ko nta muntu wahatirizwa kuza kuyareba.

Ikindi cyagakozwe, ni umuti usharira ariko ukanyobwa, bakareka niba ari abantu 1000 baguze amatike bakaba ari bo bareba umukino n'aho bitaye ibyo no muri VIP bazisanga habaye ubuntu.

Ntawakwirengagiza n'uburyo ubukangurambaga bukorwamo, hakwiye gushakwa n'uburyo hakoreshwa abanyamupira, bavuga ururimi rw'umupira nabyo byafasha.

Nk'ubu wibaza nka Jimmy Gatete atanze ubutumwa ko azaba ari muri Stade Amahoro bugasakazwa hose nkeka bwakurura abafana kurusha ba ntuza (ntawe tuvuze izina rye).

Igice cyo hejuru harimo abantu bake
Abafana bari bagerageje kuza
Benin yatsinze Amavubi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)