Birababaje cyane - Umutoza Adel Amrouche w'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Adel Amrouche yavuze ko bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame wari waje kubashyigikira.

Ni nyuma y'uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025 Amavubi y'u Rwanda yatsindiwe na Benin 1-0 kuri Stade Amahoro maze inzozi zo kujya mu Gikombe cy'Isi zirangirira aho.

Ni umukino Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yarebye aho yari yaje gushyigikira ikipe y'Igihugu.

Nyuma y'uyu mukino Adel Amrouche yavuze ko ari ibintu bibabaje cyane gutsindirwa mu maso ya Perezida Kagame.

Ati "Turababaye cyane kuko Perezida yari hano. Twese tuzi uburyo akunda umupira. Gutsindirwa imbere ye birababaza cyane, ariko abafana ntibakwiye gucika intege. Iyi ni ikipe yacu, tugomba gukomeza kubaka."

Uyu mutoza ukomoka muri Algeria yavuze ko kuba ikipe y'Igihugu idafite abakinnyi bakiri bato ngo ni bimwe mu byamukozeho.

Ati "Tugomba gukora cyane, tugashora mu bato, tugateza imbere shampiyona yacu. Narababajije nti mumpe umukinnyi umwe w'imyaka 17 ukina mu ikipe nkuru, barambwira ngo ntawe. Iyo udafite urubyiruko rutegurirwa ejo hazaza, nta hazaza habaho.'

U Rwanda rukaba ruri mu nzira rwerekeza muri Afurika y'Epfo aho rufite umukino n'iki gihugu tariki ya 14 Ukwakira 2025, akaba ari umukino usoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Adel Amrouche yababajwe no gutsindirwa imbere ya Perezida Kagame
Perezida Kagame yari yarebye uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)