Butera Knowless yagiye nuri Tanzania gufatirayo amashusho y'indirimbo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Butera Knowless ubu arabarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gufatira amashusho y'indirimbo ye nshya yitegura gusohora.

Ku mugoroba w'ejo nibwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ari ku kibuga cy'indege agaragaza ko yiteguye kugurukana na RwandAir.

Knowless akaba yaherukaga gusohora indirimbo muri Gashyantare uyu mwaka yise "Umutima" izaba iri kuri Album ye ya gatandatu.

Abakunzi be bakaba bibagazaga ibyo ahugiyemo bituma atabaha umuziki nk'uko byari bisanzwe, rero akaba agiye gufata amashusho y'iyi ndirimbo byitezwe ko izajya hanze mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira.

Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu kibuga kandi bagikunzwe cyane bitewe n'uburyo indirimbo ze zinyura umutima n'amatwi w'abazumva.

Knowless ubu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, kuva yatangira kumenyekana muri 2011 amaze iyi myaka yose ari kugasongero kuko ntiyigeze asubira inyuma ahubwo umunsi ku munsi ibikorwa byagendaga bimutumbagiza.

Butera Knowless yagiye muri Tanzania gufata amashusho y'indirimbo
Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho nubwo amaze imyaka myinshi mu muziki



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)