Usengimana Danny wabaye rutahizamu w'amakipe atandukanye n'Ikipe y'Igihugu, yakiriye agakiza maze yemera kuvuka bundi bushya.
Ni nyuma yo kubatirizwa muri Canada aho asigaye atuye n'umugore we.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye kubatizwa.
Yifashishije amagambo aboneka mu Gitabo cy'Ibyahishuwe igice cya mbere umurogo wa 5 yagizd ati "Koko, Kristu aradukunda, yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye."
Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Police FC na APR, Singida United yo muri Tanzania.
Ni umwe mu bakinnyi bazi uburyohe bw'ikipe y'igihugu Amavubi kuko yayikiniye imikino itandukanye.
Muri 2023 nibwo yafashe icyemezo cyo gusa nureka ruhago maze muri Nyakanga yerekeza Canada asanzeyo umugore we.