Rwandair yatangije ingendo i Mombasa na Zanzibar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo RwandAir yashyize hanze ku wa 29 Nzeri 2025, yagaragaje ko ingendo zijya muri icyo cyerekezo gishya, Zanzibar - Mombasa, zizajya zikoresha indege ya Boeing B737, izajya igenda inshuro enye mu cyumweru; ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

RwandAir yongeye gusubukura ingendo zerekeza i Mombasa, nyuma y'uko yaherukaga gukorerayo mu 2019, mu gihe icyerekezo cya Zanzibar ari gishya. Ibyo byerekezo bizasiga u Rwanda rukorera mu byerekezo bitatu muri Tanzania na bibiri muri Kenya.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yagize ati "Gusubira mu cyerekezo cy'i Mombasa no gutangira ingendo muri Zanzibar ni indi ntambwe mu rugendo rwacu rwo kwaguka...mu kwagura aho tugera muri Afurika y'Iburasirazuba, biradufasha kurushaho kugira Kigali nk'ahantu h'ingenzi, guha abakiliya bacu andi mahirwe yo kunona byinshi mu karere, ndetse no gufungura amarembo ku bucuruzi, ubukerarugendo ndetse no gukomeza ubufatanye muri Afurika y'Iburasirazuba."

Indege ya mbere ijya muri icyo cyerekezo gishya, izahaguruka i Kigali saa 9:50 z'igitondo, igere muri Zanzibar saa 12:50, nyuma yo kuhahagarara gato izakomereza i Mombasa, ihaguruke saa 13:40, igereyo saa 14:35.

Urugendo rusubira i Kigali indege izahaguruka i Mombasa saa 17:10 igere i Zanzibar saa 18:05, hanyuma ihaguruke Zanzibar saa 19:00 igere i Kigali ahagana saa 20:00.

Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere, harimo ko mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo RwandAir ijyamo, bizajyana no kwiyongera k'umubare w'abagenzi bagenda na RwandAir ku buryo umubare wazikuba kabiri.

Rwandair yatangije ingendo i Mombasa na Zanzibar



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yatangije-ingendo-i-mombasa-na-zanzibar

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)