Casemiro na Buregeya Prince bakabije inzozi baroteraga muri APR FC mu myaka ibiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi babiri b'abanyarwanda, Mugisha Bonheur Casemiro na Buregeya Prince bakabije inzozi bahoraga barota zo kugera mu matsinda y'imikino Nyafurika.

Buregeya Prince wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru 2017 baje gutandukana 2024 agiye muri AS Kigali yakinnyemo umwaka umwe ahita yerekeza muri Kenya muri Nairobi United.

Casemiro we yagiye muri APR FC muri 2021 avuye muri Mukura VS aho yari intizanyo ya Heroes, APR FC yayivuyemo 2023 ajya muri Stade Tunisien yavuyemo ajya muri Al Masry yo mu Misiri.

Aba bakinnyi bombi bahuriye ku kuba ubwo bakiniraga APR FC bari bafite inzozi zo kugera mu matsinda ya CAFConfederation Cup, bakaba baraye bazigezeho batari kumwe n'iyi kipe nk'uko babyifuzaga.

Ni nyuma y'uko Nairobi United yo muri Kenya yaraye isezereye Esperance Sportif du Sahel yo muri Tunisia kuri penaliti 7-6, hari nyuma y'uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Umukino ubanza wabereye Kenya, Nairobi yabatsinze 2-0, umukino waraye ubereye muri Tunisia, Esperance yabatsinze 2-0 bahita bitabaza penaliti maze Nairobi iba ari yo ikomeza.

Ku rundi ruhande, Mugisha Bonheur Casemiro yarimo yandika amateka na Al Masry yo mu Misiri basezerera Al Ittihad yo muri Libya.

Umukino ubanza wabereye muri Libya, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Umukino wo kwishyura waraye ubaye Casemiro wakinnye iminota 90 we na Al Masry batsinze 2-1 bahita bagera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Buregeya Prince na Nairobi United bandits amateka
Casemiro yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12112

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)