Niba ufite akanya gato, tera agatebe tuganireho gato kuri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 kuko ndabona izarangizwa n'umugabo igasiba undi.
Ubu nta kipe yemerewe gutsindwa kuko iratsindwa igahita yandika ngo bahane umusifuzi, ngo yasifuye nabi kuko batemera ibyavuye mu mukino.
Uyu mwaka ubanza iriya nzu yegeranye na Controle Technique ifite akazi kenshi, izakira amabaruwa menshi y'ibirego, irabe ifite abacamanza bahagije.
Nk'ubu abasifuzi batatu kandi bose Mpuzamahanga bari mu bihano, Mugabo Eric, Habumugisha Emmanuel bahaw ibyumweru 5, na Ishimwe Claude wahawe ibyumweru 2.
Bagihanwa byari nko gutanga ubutumwa ko n'abandi uzakora ikosa bazabiryozwa.
Kubahana kandi byazamuye igitutu kuri benshi binatuma amakosa yiyongera.
Nta muntu wanze ko bahanwa ariko na none bigakoranwa ubushishozi n'ubwitonzi nta kugendera ku gitutu cy'itangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.
Nubwo batemerewe gutanga ibiganiro ariko ISIMBI yagerageje kwegera bamwe (amazina yabo ni ibanga) bavuga ko ngo iyi ntambara izatuma hari byinshi byangirika kuruta uko bikizwa.
Umwe ati "iki gitutu kirangiza byinshi, ubu umuntu arajya gusifura atekereza abahanwe kuruta gutekereza ku mukino. "
"Harimo kwigengesera kwinshi binatuma hakorwa amakosa menshi, nibadacunga neza hari igihe bazabura abasifura, bose baragiye mu bihano."
Undi yavuze ko atakwemeza ko ibi ari byiza cyangwa ari bibi ariko na none hakwiye kurebwa ku mategeko.
Ati "imisifurire ni ikintu kigari cyane. Umusifuzi aba agomba gutanga ubutabera atabogamye, habaho gukora amakosa bagahanwa ariko hakarebwa amategeko."
"Hari igihe usanga abantu bavuga ngo iri kosa yagahawe umutuku, umuhondo ariko ntibazi icyo itegeko rivuga kuko bibaho ko abantu bakora ikosa rimwe umwe agahabwa umutuku undi yarikora agahabwa umuhondo."
Babona ikihutirwa cyagakozwe ari uko Komisiyo ibashinzwe yabatumizaho, ikabaganiriza ikababwira ko nta gikuba cyacitse kuko nubwo ako kanyafu kaba gakenewe ariko na none ntabwo bose bakomeye mu mitwe kimwe.
Ubu benshi bategereje kureba abazahanwa kuko ukurikije ibaye mbere, n'imikino y'umunsi wa 5 iheruka habayemo amakosa ashobora kuba anaturuka kuri iki gitutu aho amakipe amwe yanamaze kwandika.
Amagaju ni yo yabimburiye andi kwandika aho yanditse isaba ko ikarita itukura yahawe myugariro wayo Rwema Amza ku mukino wa Rayon yakurwaho kuko itariyo, ikosa yakoreye Aziz Basane ridakwiye umutuku.
APR FC nayo yasohoye itangazo igaragaza ko umukino wabahuje na Kiyovu Sports, imisifurire itagenze neza. Ikarita utukura yahawe Ronald Ssekiganda nayo ntabwo bayemera.
Iyo urebye amashusho y'umukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga biragoye kwemeza ko igitego Muhanga yatsinze umusifuzi atabanje gukora ku mupira.
Hari abibaza impamvu umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur atahawe ikarita itukura kandi hari umupira yafatiye inyuma y'urubuga rw'amahina awubuza kujya mu izamu. Byanze bikunze Bugesera nayo iraza kurega niba itamaze kubikora.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda rikwiye gufata ingamba zikwiye zikura igitutu kuri aba basifuzi n'aho ubundi shampiyona nikomeza gukinirwa mu baruwa abantu baregana, ntabwo biri buze koroha.