'Bus' ayiheruka ku ifoto, kuba hari icyo yicuza, impamvu yarize - Perezida wa Rayon yavuze byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yeruye asasa inzobe avuga byinshi abantu batari bazi n'uko yari agiye guhirikwa ku buyobozi.

Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyagarutse ku mezi 11 amaze ari umuyobozi wa Rayon Sports.

Twagirayezu Thaddée watowe mu Gushyingo 2025, nyuma y'amezi make atowe hatangiye kugenda havugwa umwuka utari mwiza hagati ye n'abagize Inama y'Ubutegetsi (Board) iyobowe na Paul Muvunyi aho byageze no muri Komite Nyobozi ye.

Ibi byose byaterwaga no kuba hari ibintu batabona kimwe cyangwa ibyo bifuza ko bikorwa we ntabibone muri ubwo buryo, ibyo byose byabayoboye kuri gatanya yeruye aho ubu asigaye ameze nk'aho ari nyakamwe kandi bajya kuza Muvunyi Paul umwe mugabo bavuga rikijyana muri Rayon Sports ari we wamuzanye.

Kuri ubu mu itangazamakuru inkuru yari igezweho ni ihagarikwa ry'umutoza Afhamia Lotfi ariko nyuma y'iminsi 30 akazahabwa ibaruwa imusezerera.

Kimwe mu byagarutsweho ni ibaruwa ya Muhirwa Prosper, visi perezida wa Rayon Sports yashyize hanze avuga ko Twagirayezu Thaddée yabikoze ku giti cye batabyumvikanye, ngo nihagira ikiba azabyirengere.

Twagirayezu Thaddée yavuze ko yabeshye kuko inama yafatiwemo uwo myanzuro yari ayirimo kandi yabyemeye.

Ati "Twahavuye twabyemeje, na we [Muhirwa] yabyemeye. Twari twavuze ko hasigaye gushaka amafaranga tugatandukana n'umutoza.'

Yakomeje avuga ko kandi ari icyemezo bafashe nyuma y'umusaruro yagize, baganiriye n'abakinnyi bakuru bavuga ko nta myitozo bakora.

Ku kuba yicuza kuba yarabaye umuyobozi wa Rayon Sports, yavuze ko atabyicuza kuko Rayon Sports ayikunda.

Ati "Ntabwo nakwicuza ikintu nkunda. Kereka ntayikunda, nakwicuza kuba muri Rayon Sports kandi nyikunda? Wakicuza kuba warabyawe n'umubyeyi wawe."

Ibyo kwegura yavuze ko atabiteganya kandi atabikora kubera umuntu runaka yabimusabye, nabikora azabikora ku giti cye.

Mu gihe na ba nyiri ikipe (abarayon) babimusabye, bakamwereka uzamusimbura akabona ari mu murongo mwiza yabyemera ariko ngo ntiyasiga ikipe mu maboko y'abashaka kuyinyunyuza.

Agaruka ku modoka yatangajwe na board ko yaguzwe ubwo hamurikwaga umushinga w'akanyenyeri muri Kanama 2025, yavuze ko na we ayiheruka ku ifoto.

Ati "nta makuru mfite, nanjye nyiheruka ku ifoto."

Yagaragaje ko kandi hari abayobozi bayoborana bagerageje kurwanya 'Rayon Day 2025' ngo ntibe ndetse banga kuyitabira.

Ubwo yari abajijwe impamvu y'imvano y'amarira mu Nteko Rusange yabaye muri Nzeri 2025, yavuze ko kari agahinda n'ubugambanyi akorerwa aho yanahishue ko bari bateguye kumukuraho muri iyo nama ariko biranga.

Ati "Mu Nteko Rusange [iheruka], njye nagombaga kuvaho.'

Umwenda bavuga w'amatike ya Yanga, yavuze ko atari byo kuko bayishyuye ahubwo amatike batarishyura ari ayabatwaye muri Tanzania gukina na Singida Black Stars.

Mu Nteko Rusange bagombaga kumweguza ntibyakunda
Muhirwa Prosper ngo ibyo yatangaje bihabanye n'ibyo bari bumvikanye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12059

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)