APR FC yanyagiriwe na Pyramids FC 3-0 ihita inayisezerera mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 5-0.
Hagize umukunzi wa APR FC wari kwihandagaza akavuga ko yari gusezerera Pyramids FC yari kuba abeshye icya semuhanuka bitewe n'uko umukino wabereye i Kigali yabatsinze 2-0.
Icyizere cyayoyotse burundu ku mbere y'amasaha make ngo umukino ube ubwo hajyaga hanze amakuru y'uko Seidu Yussif Dauda umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati na Mamadou Sy badakina kubera imyitwarire mibi.
APR FC wabonaga ishaka igitego ndetse mu mbaraga nke igerageza gusatira ndetse iba yanabonye igitego ku mupira Togui yateye ariko unyura hanze gato y'izamu.
Nta mahirwe menshi APR FC yigeze irema nubwo hari inshuro nke yagiye igera imbere y'izamu.
Pyramids FC yagiye icara cara inshuro nyinshi imbere y'izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre n'ubwugarizi babaza kwihagararaho.
Akagozi kaje gucima ku munota wa 43 ubwo Mostafa Ziko ubwo yatsindiraga Pyramids FC igitego cya mbere maze bajya kuruhuka ari 1-0.
Ahmed Atef yake gutsindira Pyramids FC igitego cya kabiri ku munota wa 61 mu gihe Mohamed Hamdi yayitsindiye icya gatatu ku munota wa 63.
Umukino warangiye ari bitatu ku busa maze APR FC isezererwa itarenze umutaru ku giteranyo cy'ibitego 5-0.