Uwimpundu Sandrine wamamaye muri Sinema nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi', yibarutse ubuheta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rufonsina n'umugabo we bibarutse ubuheta, akaba yabyariye mu Bitaro CHUK.
Uyu muryango ukaba wibarutse umwana w'umukobwa aho mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram, Rufonsina yashimiye Imana.
Ati 'Wakoze Nyagasani.'
Rufonsina asanzwe afite umwana w'imyaka 10 yabyaranye n'umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z'Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zimukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, 'Baby shower'.
Ni ibirori byitabiriwe n'abiganjemo abagore b'inshuti ze barimo Anita Pendo n'abandi banyuranye.
Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y'urukundo n'umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.