Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yemeje ko umunya-Burkina Faso ukinira iyi kipe, Memel Dao, agiye kumara ukwezi adakina kubera imvune yagize ku kirenge.
Ni imvune yagiriye ku mukino wa Mukura VS, wari umukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona.
Nyuma y'umukino iyi kipe yaraye inganyijemo na Kiyovu Sports ubusa ku busa, umutoza Taleb yavuze ko agomba kumara byibuze ibyumweru bine hanze y'ikibuga.
Ati 'Yavunitse igufa. Ni inkuru mbi kuri twe n'abakunzi ba APR. Yari yaje gushyigikira bagenzi be kuko azamara hagati y'ibyumweru bitatu na bine adakina.'
Dao warabye uyu mukino yaje agendera ku mbago, yiyongereye kuri rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wagize ikibazo cy'amazi mu bihaha akaba ataragaruka.
Taleb kandi yavuze ko Mamadou Sy wahagaritswe yamaze kugera mu Rwanda ndetse vuba bamwakira mu ikipe.
Ati "Mamadou Sy mwamubonye yaraje avuye iwabo yari yaje gushyigikira bagenzi be. Yakoze amakosa kandi yemera ibihano yahawe anasaba imbabazi, vuba turamugarura mu ikipe akine."
Kuri Dauda nta byinshi yamugarutseho uretse kuba ari umukinnyi na we wahanwe kimwe na Mamadou Sy kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y'umukino wa Pyramids akaba ari igihombo kuba adahari, gusa mu minsi ishize yari yavuze ko bombi bazaganirizwa bakagaruka mu ikipe.