Perezida Kagame yashimiye abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda ku murava n'ubushake bagaragaje mu myitozo banyuzemo.
Ati 'Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw'umurava n'ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe.'
Yongeyeho ati 'Ku babyeyi n'imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigikira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w'icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.'
Yakomeje agaragaza ko inshingano z'umusirikare ari ukurinda igihugu n'abagituye bityo abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda bakwiye kuzuza neza izo nshingano.
Ati 'Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse mwagize n'ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.'
Muri ibi birori abasirikare b'u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ababyitabiriye ndetse banandika imibare ifite igisobanuro gikomeye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.
Mu mibare banditse harimo 25 isobanura imyaka 25 rimaze ritanga amasomo, 12 bisobanura ibyiciro bimaze kunyura muri iryo shuri, 2025 nk'umwaka iki cyiciro gisojemo, 2000 bivuga umwaka icyiciro cya mbere cyasojemo amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto y'ingenzi yaranze iki gikorwa.
![]()
Amabendera y'ibihugu bifite abasirikare basoje mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako
![]()
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, ageze ahabereye iki gikorwa
![]()
Imiryango y'abarangije amasomo yari yagiye kwifatanya nabo
![]()
Ababyeyi bari benshi muri ibi birori
![]()
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze imyaka 25 ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato
![]()
Abasirikare bakuru bishimiye kubona abato binjira mu Ngabo z'u Rwanda
![]()
Guverineri w'Intara y'Ibirasirazuba, Rubingisa Pudence, yitabiriye iki gikorwa
![]()
Abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda bagera ahabereye igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya
![]()
Abayobozi batandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda igirana ubufatanye n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako nabo bitabiriye uyu munsi
![]()
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa (ibumoso) agera ahabereye iki gikorwa
![]()
Umugaba w'Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame
![]()
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Mukeka Clementine na Prof Nshuti Manasseh
![]()
Gen Maj Ruki Karusisi wayoboye Special Operations Force mu Ngabo z'u Rwanda
![]()
Ibihugu by'inshuti byari bifite abanyeshuri muri iri shuri
![]()
Abagize bande ya gisirikare basusurukije abantu
![]()
Abagize bande icuranga nabo bagaragaje ubuhanga
![]()
Ubwo abakora akarasisi binjiraga mu kibuga
![]()
Abasirikare mu karasisi bagendaga intambwe ku yindi
![]()
Mu bakoze akarasisi harimo abasirikare bafite intwaro bagaragaza ubukaka bwa RDF
![]()
Uburyo Ingabo z'u Rwanda zikoramo akarasisi bwarahindutse
![]()
Abakobwa binjiye mu ngabo z'u Rwanda ni 117
![]()
Akarasisi gakorwa mu masibo, iyi ni imwe mu masibo 10 yakoze akarasisi
![]()
Abayobozi b'akarasisi babikoraga mu Kinyarwanda
![]()
Abasirikare bashya basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza
![]()
Abarenga 1000 binjijwe mu ngabo z'u Rwanda
![]()
Aba basirikare bagaragaje ubuhanga
![]()
Abasirikare binjira mu kibuga bazanye n'ibendera ry'Igihugu mbere yo gutangira akarasisi
![]()
Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
![]()
Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029
![]()
Perezida Kagame yitegereza abasirikare uko bari mu masibo bitegura gukora akarasisi
![]()
Mbere yo gutangira akarasisi, Perezida yabanje kugenzura abasirikare
![]()
RDF yagaragaje ko ikomeje kubahiriza ihame ry'uburinganire
![]()
Perezida Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, agenzura abasirikare bitegura akarasisi
![]()
Perezida Kagame n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bageze kuri bagize bande y'abacuranzi
![]()
Abakobwa bakoze akarasisi karyoheye ijisho
![]()
Hagaragajwe ko hari amahirwe menshi ku mwana w'umukobwa winjira mu Ngabo z'Igihugu
![]()
Abasoje amasomo yabo bishimiye kuzatanga umusanzu ku gihugu
![]()
Akarasisi karyoheje ibirori
![]()
Abakora akarasisi bagendaga batabusanya ku buryo byishimiwe cyane
![]()
Ubwo akarasisi kasohokaga mu kibuga
![]()
Abakoze akarasisi bafite imbunda nabo bigaragaje neza
![]()
Ibikoresho bigezweho ni byo abasirikare ba RDF baba bafite mu karasisi
![]()
Abasirikare 1029 ni bo barangije amasomo yabo
![]()
Ni icyiciro cya 12 gisoje amasomo
![]()
Banditse n'umubare gatandatu
![]()
Ubwo bandikaga umubare gatanu
![]()
Abasirikare banditse imibare ifite igisobanuro
![]()
Uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare
![]()
Uwarushije abandi mu banyeshuri baturuka mu bihugu by'inshuti ni Dan Bakangambira wo muri Uganda
![]()
Uwarushije abandi mu bize imyaka ine ni Yves Ndamukunda
![]()
Uwahize abandi mu bize igihe kigufi, Jean de Dieu Iyakaremye, yashimiwe
![]()
Perezida Kagame yasabye abarangije kurangwa n'indangagaciro nzima no kwirinda ubusinzi
![]()
Umwana muto wa Perezida Paul Kagame, Brian Kagame (uri hagati) na we yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda
![]()
Brian Kagame yishimiye kwinjira mu ngabo z'u Rwanda
![]()
Perezida Kagame yashimiye abahisemo kwinjira mu gisirikare, yemeza ko ari umwuga w'icyubahiro
![]()
kwambikana ipeti nacyo ni igikorwa kiba kinogeye ijisho
![]()
Perezida Kagame yahaye aba basirikare ipeti rya Sous Lieutenant
![]()
Aba basirikare bagaragaje ubuhanga mu kwambikana ipeti
![]()
Ubwo abakobwa bambikanaga ipeti
![]()
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette akurikiye akarasisi k'abasirikare
![]()
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Mukeka Clemantine
![]()
Ubwo bari bakurikiye impanuro za Perezida Kagame
![]()
Minisitiri w'Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta na we yitabiriye
![]()
Abanyeshuri basabwe kuzuza neza inshingano yo kurinda igihugu n'Abanyarwanda
![]()
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abarangije amasomo yabo
![]()
Abasirikare basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza
![]()
Maj Gen Alex Kagame
![]()
Buri wese bitewe n'uko abishoboye yacinyaga akadiho
![]()
Abo basirikare bari bafite umunezero, biyemeje kuzuza inshingano
![]()
Morale y'aba basirikare ntiyari isanzwe
![]()
Ababyeyi n'imiryango nabo bari bafite akanyamuneza
![]()
Urukundo, ubumwe byagaragajwe mu kwishimira kurangiza amasomo yabo
![]()
Indirimbo zibyinitse zabyinwe nk'ikimenyetso cyo kwishimira ipeti rishya
![]()
Ababyeyi bari bakumbuye abana babo
![]()
Urukumbuzi rwari rwinshi ku babyeyi n'abana
![]()
Ibyishimo by'ikirenga ku basirikare bashya
![]()
Kubera kwizihirwa banyuzagamo bagacinya akadiho
![]()
Abo mu miryango babafashije kwizihirwa
![]()
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, akurikiye indahiro z'abasirikare bashya
Amafoto: Kwizera Herve
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-101-y-intoranywa-yaranze-ibirori-byo-kwinjiza-abofisiye-1029-mu-ngabo-z