Amafoto 101 yaranze umuhango wo kwinjiza abofisiye 1029 mu Ngabo z'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yashimiye abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda ku murava n'ubushake bagaragaje mu myitozo banyuzemo.

Ati 'Ndagira ngo nshimire buri wese muri mwe ku bw'umurava n'ubushake mwagaragaje mu myitozo mwanyuzemo, kugera kuri uyu munsi. Ndashimira ababatoje kuba baragize uruhare rukomeye mu kubategura kugira ngo namwe muzitware neza mu nshingano mwahawe.'

Yongeyeho ati 'Ku babyeyi n'imiryango yanyu ndabashimira kuba barabashyigikiye, bagashyigikira icyemezo cyanyu cyo kwinjira muri uyu mwuga w'icyubahiro nubwo waba utoroshye. Kuba mwarawuhisemo turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu.'

Yakomeje agaragaza ko inshingano z'umusirikare ari ukurinda igihugu n'abagituye bityo abinjiye mu Ngabo z'u Rwanda bakwiye kuzuza neza izo nshingano.

Ati 'Kuri ba Ofisiye bashya, inshingano yo kurinda u Rwanda n'Abanyarwanda, mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Iyo nshingano muyumva neza. Ndabashimira ubushake ndetse mwagize n'ubushobozi buhamye bwo kuzuza, izo nshingano.'

Muri ibi birori abasirikare b'u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ababyitabiriye ndetse banandika imibare ifite igisobanuro gikomeye ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako.

Mu mibare banditse harimo 25 isobanura imyaka 25 rimaze ritanga amasomo, 12 bisobanura ibyiciro bimaze kunyura muri iryo shuri, 2025 nk'umwaka iki cyiciro gisojemo, 2000 bivuga umwaka icyiciro cya mbere cyasojemo amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto y'ingenzi yaranze iki gikorwa.

Amabendera y'ibihugu bifite abasirikare basoje mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, ageze ahabereye iki gikorwa
Imiryango y'abarangije amasomo yari yagiye kwifatanya nabo
Ababyeyi bari benshi muri ibi birori
Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze imyaka 25 ritanga amasomo yo ku rwego rw'abofisiye bato
Abasirikare bakuru bishimiye kubona abato binjira mu Ngabo z'u Rwanda
Guverineri w'Intara y'Ibirasirazuba, Rubingisa Pudence, yitabiriye iki gikorwa
Abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda bagera ahabereye igikorwa cyo kwinjiza abasirikare bashya
Abayobozi batandukanye muri Kaminuza y'u Rwanda igirana ubufatanye n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako nabo bitabiriye uyu munsi
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa (ibumoso) agera ahabereye iki gikorwa
Umugaba w'Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Mukeka Clementine na Prof Nshuti Manasseh
Gen Maj Ruki Karusisi wayoboye Special Operations Force mu Ngabo z'u Rwanda
Ibihugu by'inshuti byari bifite abanyeshuri muri iri shuri
Abagize bande ya gisirikare basusurukije abantu
Abagize bande icuranga nabo bagaragaje ubuhanga
Ubwo abakora akarasisi binjiraga mu kibuga
Abasirikare mu karasisi bagendaga intambwe ku yindi
Mu bakoze akarasisi harimo abasirikare bafite intwaro bagaragaza ubukaka bwa RDF
Uburyo Ingabo z'u Rwanda zikoramo akarasisi bwarahindutse
Abakobwa binjiye mu ngabo z'u Rwanda ni 117
Akarasisi gakorwa mu masibo, iyi ni imwe mu masibo 10 yakoze akarasisi
Abayobozi b'akarasisi babikoraga mu Kinyarwanda
Abasirikare bashya basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza
Abarenga 1000 binjijwe mu ngabo z'u Rwanda
Aba basirikare bagaragaje ubuhanga
Abasirikare binjira mu kibuga bazanye n'ibendera ry'Igihugu mbere yo gutangira akarasisi
Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Perezida Kagame yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029
Perezida Kagame yitegereza abasirikare uko bari mu masibo bitegura gukora akarasisi
Mbere yo gutangira akarasisi, Perezida yabanje kugenzura abasirikare
RDF yagaragaje ko ikomeje kubahiriza ihame ry'uburinganire
Perezida Kagame akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, agenzura abasirikare bitegura akarasisi
Perezida Kagame n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bageze kuri bagize bande y'abacuranzi
Abakobwa bakoze akarasisi karyoheye ijisho
Hagaragajwe ko hari amahirwe menshi ku mwana w'umukobwa winjira mu Ngabo z'Igihugu
Abasoje amasomo yabo bishimiye kuzatanga umusanzu ku gihugu
Akarasisi karyoheje ibirori
Abakora akarasisi bagendaga batabusanya ku buryo byishimiwe cyane
Ubwo akarasisi kasohokaga mu kibuga
Abakoze akarasisi bafite imbunda nabo bigaragaje neza
Ibikoresho bigezweho ni byo abasirikare ba RDF baba bafite mu karasisi
Abasirikare 1029 ni bo barangije amasomo yabo
Ni icyiciro cya 12 gisoje amasomo
Banditse n'umubare gatandatu
Ubwo bandikaga umubare gatanu
Abasirikare banditse imibare ifite igisobanuro
Uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare
Uwarushije abandi mu banyeshuri baturuka mu bihugu by'inshuti ni Dan Bakangambira wo muri Uganda
Uwarushije abandi mu bize imyaka ine ni Yves Ndamukunda
Uwahize abandi mu bize igihe kigufi, Jean de Dieu Iyakaremye, yashimiwe
Perezida Kagame yasabye abarangije kurangwa n'indangagaciro nzima no kwirinda ubusinzi
Umwana muto wa Perezida Paul Kagame, Brian Kagame (uri hagati) na we yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda
Brian Kagame yishimiye kwinjira mu ngabo z'u Rwanda
Perezida Kagame yashimiye abahisemo kwinjira mu gisirikare, yemeza ko ari umwuga w'icyubahiro
kwambikana ipeti nacyo ni igikorwa kiba kinogeye ijisho
Perezida Kagame yahaye aba basirikare ipeti rya Sous Lieutenant
Aba basirikare bagaragaje ubuhanga mu kwambikana ipeti
Ubwo abakobwa bambikanaga ipeti
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette akurikiye akarasisi k'abasirikare
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET, Mukeka Clemantine
Ubwo bari bakurikiye impanuro za Perezida Kagame
Minisitiri w'Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta na we yitabiriye
Abanyeshuri basabwe kuzuza neza inshingano yo kurinda igihugu n'Abanyarwanda
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abarangije amasomo yabo
Abasirikare basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza
Maj Gen Alex Kagame
Buri wese bitewe n'uko abishoboye yacinyaga akadiho
Abo basirikare bari bafite umunezero, biyemeje kuzuza inshingano
Morale y'aba basirikare ntiyari isanzwe
Ababyeyi n'imiryango nabo bari bafite akanyamuneza
Urukundo, ubumwe byagaragajwe mu kwishimira kurangiza amasomo yabo
Indirimbo zibyinitse zabyinwe nk'ikimenyetso cyo kwishimira ipeti rishya
Ababyeyi bari bakumbuye abana babo
Urukumbuzi rwari rwinshi ku babyeyi n'abana
Ibyishimo by'ikirenga ku basirikare bashya
Kubera kwizihirwa banyuzagamo bagacinya akadiho
Abo mu miryango babafashije kwizihirwa
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, akurikiye indahiro z'abasirikare bashya

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafoto-101-y-intoranywa-yaranze-ibirori-byo-kwinjiza-abofisiye-1029-mu-ngabo-z

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)