RFI igiye gutangira kubika amakuru y'ibimera byifitemo uburozi bwakwica abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka mike ishize mu Karere ka Nyagatare humvikanye inkuru y'abana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bariye ku cyatsi cya Rwiziringa birangira barwaye, nyuma gato ubuyobozi bw'ibitaro bya Nyagatare bwatangaje ko iki cyatsi gifatwa nk'ikiyobyabwenge kuko ukiriyeho ahita ata ubwenge.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, DR. Karangwa Charles, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu Karere ka Rusizi mu gace ka Bweyeye hakunze gupfa abantu benshi buri mwaka bishwe n'ibimera cyane cyane ibihumyo bifite ubumara.

Ibi byatumye bahita batangira gushyira imbaraga mu kubarura ibimera byifitemo uburozi kugira ngo bimenyekane ndetse bijye binafasha Minisiteri y'Ubuzima mu kumenya imiti baha uwariye kuri bya bimera.

Ati 'Turashaka ngo tubike amakuru y'ibanga tujye tumenya igihumyo cyangwa se ikindi kimera cyose gishobora kuba cyahumanya ubuzima bw'abantu kugira ngo igihe bibaye duhite tureba mu makuru yacu tumenye ibikigize tumenye ADN yacyo n'uburyo twatabara abo icyo gihingwa cyahumanyije.''

Dr. Karangwa yavuze ko batangiye kubaka ububiko bw'amakuru ndetse ngo banatangiye gukorana n'abavuzi gakondo mu gihugu hose, mu gukusanya amakuru kuri ibi bimera, ashobora gufasha abaganga mu kuvura abo byagizeho ingaruka.

Ati 'Ubu hagezweho kujya gufata impagararizi kugira ngo dutangire tumenye ibigize ibyo bimera, nyuma y'aho tuzabika ibiranga buri kimera cyane cyane bya bimera bifite uburozi muri byo kugira ngo dufashe Minisiteri y'Ubuzima kumenya imiti baha uwo icyo kimera cyahumanyije.''

RFI ivuga ko guhera mu mwaka utaha serivisi yatangaga ziziyongera nyuma yo kugura ibikoresho byinshi bishya birimo imashini zifite ubushobozi bwisumbuyeho.

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa yavuze ko bagiye gutangira gupima ibimera byifitemo uburozi kugira ngo bafashe Minisiteri y'Ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-gutangira-kubika-amakuru-y-ibimera-byifitemo-uburozi-bwakwica-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)