Nyuma hafi y'umwaka adahamagarwa kubera imvune, Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa AEL Limassol muri Cyprus yongewe mu ikipe y'Igihugu izakina na Benin na Afurika y'Epfo.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira ntabwo yari mu bakinnyi 23 umutoza Adel Amrouche yahamagaye kwifashisha kuri iyi mikino isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
U Rwanda ruzakiramo Benin tariki ya 10 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 14 Ukwakira ruzasura Afurika y'Epfo.
Mangwende usanzwe ari nimero ya mbere iyo ari muzima ntabwo yahamagawe kubera ko ari bwo agitangira gukina nyuma y'imvune yo mu ivi yagize maze muri Mutarama 2025 akabagwa.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo Niyomugabo Claude wenyina ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira, uyu mukinnyi akaba afite ikarita y'umuhondo umutoza akaba afite impungenge ko yabona indi ku mukino wa Benin maze ntakine umukino wa Afurika y'Epfo, akaba yari akeneye undi mukinnyi.
Bwa mbere hifujwe ko myugariro wa Police FC, Ishimwe Christian ari we wajya gufatanya na Claude, gusa mu buryo butunguranye hakaba hahamagawe Mangwende.
Imanishimwe Emmanuel aheruka mu ikipe y'Igihugu tariki ya 18 Ugushyingo 2024 mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika u Rwanda rwatsinzemo Nigeria 2-1 muri Nigeria.
Mu Itsinda C riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y'Epfo. Nigeria n'u Rwanda zifite 11, Lesotho ya gatanu ifite amanota icyenda na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.