Mu maso hakeye, ibyishimo ari byose, akamwenyu ari kose, ni byo byaranze rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Biramahire Abeddy asezerana imbere y'amategeko na Kagame Vanessa.
Ku wa Mbere w'iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2025 nibwo Biramahire Abeddy n'umugore we Kagame Vanessa basezeranye imbere y'amategeko biyemeza kubana akaramata, mu bibi no mu byiza bakazatandukanywa n'urupfu.
Hari nyuma y'amasaha make uyu rutahizamu wa ES Sétif muri Algérie avuye mu ndege kuko yari yageze mu Rwanda saa sita z'ijoro anitabiriye ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi azakina na Benin ku wa Gatanu na Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira mu mikino isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Abeddy na Vanessa bakaba bamaze imyaka irenga itanu mu rukundo ndetse uru rukundo rwabo rukaba rwarashibutseho ishami, aho bafitanye umwana umwe w'umuhungu, Biramahire Ayman Janis.
Urukundo rwabo rwamenyekanye 2021 aho buri umwe atahwemaga kugaragariza mugenzi we ko amukunda binyuze mu mitoma bateranaga ku mbuga nkoranyambaga.