Ibaruwa ifunguye yuje agahinda rutahizamu Mickels yandikiye Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugira imvune igatuma atazitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi, rutahizamu Joy-Lance Mickels yashyize amarangamutima ye hanze.

Uyu rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan mu cyiciro cya mbere yari yahamagawe bwa mbere mu Mavubi none imvune itumye atitabira ubutumire.

Ni imvune y'imbavu yagize ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu mukino batsinzemo Karvan 2-0 aho yanatsinze igitego cya mbere.

Nyuma yo kubona atazitabira ubu butumire yagize ati "bakundwa muryango w'Amavubi, mbabajwe no kubamenyesha ko nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'Igihugu, nagize imvune ikomeye y'urubavu ku munota wa 92, umunsi umwe gusa mbere y'uko mpaguruka ngo nze."

"Nari nishimye cyane ko bwa nyuma nk'umwana ngiye kunyura muri ibi bihe, by'umwihariko kuba ndi mubazakina imikino y'ingenzi yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi ya Benin na Afurika y'Epfo."

Yakomeje agira ati "mu by'ukuri ndashimira icyizere bangiriye bampamagara. Sinshidikanya kwizera ko Imana imfitiye gahunda itandukanye kandi ndabyemera n'icyizere ndetse n'ubumuntu."

"Nzaba ari njye mufana wa mbere, nishimira intsinzi ndetse mbashyigikira aho ndi."

Joy-Lance Mickels yari yahamagawe gukina imikino ibiri isoza itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 Amavubi azakinamo na Benin tariki ya 10 Ukwakira i Kigali na Afurika y'Epfo tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y'Epfo.

Joy-Lance Mickels yababajwe no kuba atazitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu Amavubi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11996

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)