Iki gisasu cyagaragaye mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2025, mu murima w'umuturage witwa Mukamana Caritas, wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi, ho mu Karere ka Nyamagabe, nyuma y'aho hari haraye haguye imvura nyinshi igatera isuri ikomeye yakukumbye ibintu byinshi bigatuma isiga iyo grenade iri hejuru.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abaturage bagitanga ayo makuru, Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bihutiye kuhagera, bakahakura iyo grenade.
Yavuze ko aho iyi granade yakuwe, bivugwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi habaga umuntu wari interahamwe yitwaraga gisirikare, agakunda no kugendana intwaro zitandukanye, ndetse muri urwo rugo hagakunda guhurira abasirikare n'abandi bitwaraga gisirikare, ibikekwa ko n'iyi yaba iri mu zo yahataye, kandi bidatangaje, bikavugwa kandi ko uwo mugabo yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma gato ya Jenoside n'ubu akaba ataragaruka.
Ati ''Biragaragara ko ari iya kera, ariko nyine ni igisasu, habayeho kurangara cyakwangiza ubuzima bw'abantu, ni yo mpamvu cyateguwe n'inzego zibifitiye ububasha.''
Yanaboneyeho gukomeza gusaba abaturage kujya bagira amakenge igihe cyose babonye ikintu batazi, bakajya bihutira kumenyesha Polisi hataragira uwo bigiraho ingaruka kuko hari abajya babikerensa bikabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n'urupfu.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-grenade-yagaragaye-ahanyuze-umuvu-w-imvura