Filime Seburikoko yagarutse mu isura nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Filime y'uruhererekane ya 'Seburikoko' yakunzwe na benshi, igiye kongera kujya igaragara aho noneho yagarutse mu isura nshya.

Iyi filime yari imaze imyaka 2 ihagaritswe gukinwa, kuri ubu yarasubukuwe ndetse n'ibice bishya byamaze gutunganywa ikazajya inyura kuri ZACU TV.

Nk'uko Wilson Nelly Misago, washinze ikigo cya ZACU Entertainment gifite ZACU TV akaba ari na we nyiri iyi filime yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 ko mu mpera z'uyu mwaka izongera gutambuka.

Ati "tubahishiye byinshi byiza. Seburikoko nyuma y'uko abantu benshi babidusabye ubu yararangiye izatangira gutambuka tariki ya 1 Ukuboza 2025."

"Ni bwa buzima bwo mu cyaro nubwo izaba iri mu isura nshya Seburikoko yarabonye amafaranga ariko ntabwo yataye umwimerere wayo."

Izagaragaramo abakinnyi 80% bari basanzwe bayikinamo barimo Niyitegeka Gratien uzakinamo ari Seburikoko, Antoinette Uwamahoro ukinamo ari umugore we witwa Siperansiya, Umuganwa Sarah ukinamo ari umwana wa Seburikoko aho aba yitwa Mutoni, Regero Nobert, Mugisha Emmanuel (Kibonge), Uwabeza Leocadie, Jean Trezor Muhoza n'abandi.

Uretse Seburikoko kandi ZACU iteganya gushyira hanze izindi filime mu mpera z'uyu mwaka ndetse n'umwaka utaha zirimo 'The Bridge of Christmas' izajya hanze mu Ukuboza, 'Ibyahishuwe' izajya hanze muri uku kwezi kw'Ukwakira, 'Rukuruzi' izajya hanze mu Ugushyingo na 'What a Day' izajya hanze muri Mutarama 2026.

The Red Flag izajya hanze muri Kamena 2026, The Last Confess izajya hanze muri Nzeri 2026 na Karira izajya hanze mu Kuboza 2026.

Seburikoko yagarutse mu isura nshya



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11982

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)