Nyuma y'uko Muhoza Trivia Elle atorewe kuba Nyampimga wa Uganda, impaka zabaye nyinshi bavuga ko ari Umunyarwandakazi.
Ni impaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma yo kubona ko ari we wegukanye ikamba ry'Umukobwa uhiga abandi mu buranga n'ubwenge (Miss Uganda 2025).
Benshi bavugaga ko nubwo atowe akaba ari we ubaye Miss Uganda 2025 ariko ari Umunyarwandakazi.
Ikinyamakuru Mbu cyatangaje ko Muhoza Trivia Elle abaye Miss Rwanda, kuri post yashyize kuri Instagram uwitwa Vanessa Kamara yagize ati "Miss Uganda? Cyangwa ni Miss Rwanda?"
Winnie Renne we ati 'Miss Rwanda muri Uganda!',
Farha Eid Monteza, ati 'Abanyarwanda bamaze kwigarurira byose muri Uganda, murebe n'abari kwiyamamariza imyanya mu nteko ishinga amategeko.'
Si Muhoza Trivia Elle wegukanye ikamba rya Miss Uganda akavugwaho kuba Umunyarwandakazi kuko n'uwo asimbuye Natasha Nyonyozi byamuvuzweho, ni mu gihe na Miss Uganda 2023, Hannah Karema na we byavuzwe ko ari Umunyarwandakazi.