Rusizi: DASSO yasabwe kwirinda gukingira ikibaba abakekwaho ibyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 19 Nzeli 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi ibiri yahawe aba-DASSO mu Karere ka Rusizi.

Ni amahugurwa yateguwe n'Akarere ka Rusizi ku bufatanye n'Umushinga "Uhaki bila mipaka ushyirwa mu bikorwa n'Umuryango Alert International. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abadaso ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibiganiro byatanzwe byibanze ku mategeko n'amabwiriza arebana n'uburenganzira bw'ukekwaho icyaha, uburenganzira bw'urwego rugiye kumufata, n'amategeko agenga urujya n'uruza ku mibi z'ibihugu.

By'umwihariko aba-DASSO bagaragarijwe ko mu makosa bagenzi babo bakora harimo guhamagara ukekwaho amakosa cyangwa ibyaha bakamubwira ko inzego zigiye kuza kumufata bigatuma atoroka. Basabwa kubyirinda kuko bigaragaza kudakora akazi kinyamwuga

Niyonsenga Elysee, ushinzwe ibikorwa byo gukura abana mu muhanda yavuze ko yari atarasobanukirwa ibijyanye n'uburenganzira bw'umuturage.

Ati 'Byateraga ikibazo, hari aho twageragaho bitewe n'uko tutazi itegeko rirengera umuturage tukaba twamutwara nabi twibwira ko turi mukuri. Uyu munsi nyuma yo guhugurwa twamenye uko dushobora gufasha umuturage ukekwaho ibyaha tutamuhutaje ndetse n'uko twafasha umuturage kwirinda kugwa mu byaha'.

Uwiringiyimana Patience, ukorera mu Murenge wa Kamembe, ugiye kumara ukwezi yinjiye mu rwego rwa DASSO yavuze ko aya mahugurwa yatumye yunguka ubumenyi buzamufasha gushyira umuturage ku isonga no gufasha abaturage mu iterambere.

Umuyobozi wungirije w'Umushinga Uhaki biba Mipaka, Yvonne Nyiramugwaneza yavuze ko aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda yo kubakira inzego ubushobozi ikorwa n'uyu munshinga uharanira ubutabera ku baturage baturiye imipaka n'abambukiranya imipaka.

Ati 'Mu baturage bambukiranya imipaka habamo ibibazo byinshi birimo kwambuka badakurikije amategeko, kwambutsa ibicuruzwa bidatanze imisoro, bagiye bagaragaza ko rimwe na rimwe bahutazwa n'urwego rwa DASSO ubuyobozi bw'Akarere budusaba ko DASSO twayongerera ubumenyi'.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko DASSO ari urwego rukorana n'abaturage umunsi ku munsi bityo ko byari ngombwa ko rusobanukirwa uburenganzira bw'umuturage kugira ngo bamenye uko bamufasha batamuhutaje.

Ati 'Turabasaba gukomeza gukora kinyamwuga bakibuka ko ibyo dukora byose tubikora ku bw'inyungu z'umuturage. Umurimo w'umutekano w'abaturage usaba kububaha, kutabahutaza no gukorana na bo mu bwubahane. Abaturage icyo twababwira ni uko gukora neza n'inzego ari byo bizatuma bagera ku iterambere n'imibereho myiza irambye'.

Aba-DASSO bakorera mu Karere ka Rusizi bose uko ari 141 bitabiriye aya mahugurwa, mu byo bayitezeho hakaba harimo gukumira ubushyamirane hagati y'aba-DASSO n'abaturage.

Aba-DASSO b'i Rusizi bavuze ko hari bumwe mu burenganzira bw'abakekwaho ibyaha batari bazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-dasso-yasabwe-kwirinda-gukingira-ikibaba-abakekwaho-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)