Ubwo ubuyobozi bwa RSSB bwari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 10 Nzeri 2025, cyagarukaga ku ishusho y'uko urwo rwego ruhagaze kuva mu myaka itanu ishize, by'umwihariko mu mwaka wa 2024/2025.
Uru rwego rwagaragaje ko ikibazo cyo gukererwa kwishyura amavuriro aba yahaye serivisi abanyamuryango gisa n'icyamaze kuvugutirwa umuti by'umwihariko kubera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, aho kuri ubu byibuze ikigo cyohereje ibisabwa kishyurwa mu minsi 23 kuri Mutuelle de Sante n'iminsi 30 kuri RAMA.
'Muribukaâ¦mu 2021 kwishyura byajyaga bigera ku mezi atandatu, ibaze gukora ugatanga serivisi ukamara amezi atandatu utishyuwe! Uyu munsi twishimiye kuvuga yuko tugeze ku mpuzandengo y'iminsi 23 kuri Mutuelle, kuri RAMA ni iminsi 30,'
'Ibi rero bivuze ko iyo ubonye amafaranga kare, bivuze ko abakozi uzabahembera ku gihe, imiti uzayigurira ku gihe, ibikoresho uzabigurira ku gihe, ukabasha no gutanga serivisi umunyamuryango yibonamo, akeneye ku gihe. Iki rero cyavuye cyane cyane mu ikoranabuhanga, ndetse n'impinduka mu mikorere, ndetse twizeye ko bitazasubira inyuma.'
Nubwo hari intambwe yatewe mu kwishyurira igihe ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB, Umuyobozi Mukuru wayo, Kanyonga Louise, yavuze ko hari guteganywa no gutangira gukoresha uburyo bwa 'capitation' kugira ngo serivisi zirusheho kunoga ndetse hirindwe n'uburiganya. Yavuze ko igerageza rizabanza gukorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba mu mavuriro bakorana.
Yagize ati 'Twakoze isesengura ryimbitse kugira ngo turebe amavuriro n'izindi nzego z'ubuvuzi uko zagendaga zikoresha amafaranga n'uko twagendaga tubishyura, tureba n'abanyamuryango bakira, kugira ngo tumenye ese bakeneye angana gute. Ibyo byarakozweâ¦kugira ngo tumenye amafaranga twabagenera mbere anagana gute.'
Yavuze ko yo gahunda yari igeze kure, aho bateganya kubitangiza muri Nyakanga ariko ntibyakozwe kuko hahise haba impinduka muri tariff y'ibijyanye n'imiti, ariko yagaragaje ko bongeye gusubira mu biciro ngo babijyanishe na tariff nshya, na byo bikaba bigeze kure.
Ati 'Ubu ngubu dufite gahunda yo kuzatangira mu kwezi gutaha, Ukwakira, tuzatangira n'igerageza ry'umushinga mu Ntara y'Iburasirazuba, ibigo by'ubuvuzi byose biri Iburasirazuba ni byo tuzaheraho, hanyuma tukabikurikiranira hafi, tukareba uko umushinga uri gushyirwa mu bikorwa, tukareba aho tugomba kongera imbaraga, uburyo tugomba gukorana n'ibigo by'ubuvuzi, izo nyigo zose tuzikoreshe, tuvugurure ubundi tubikwize mu gihugu hose.'
Kugeza ubu ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB byavuye kuri 953 mu 2021 bigera kuri 1182 kuri Mutuelle, naho kuri RAMA byavuye kuri 810 bigera kuri 1152.


