Uwakorana na Uwayezu Jean Fidel ntiyakorana n'abasaza - Roger mu gahinda yeguye ku mwanya wa visi perezida wa Rayon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngoga Roger Aimable wari visi perezida wa kabiri wa Rayon Sports yeguge kuri uyu mwanya aho yavuze ko byamugoye gukorana n'iyo Ngoma ko byari byiza gukorana na Uwayezu Jean Fidele.

Yeguye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2024 mu Nteko Rusange ya Rayon Sports.

Iyi nteko Rusange ikaba yararanzwe n'amarira menshi cyane, aho abantu baturitse bakavuga akabari ku mutima bigakora benshi ku mutima bagasuka amarira.

Abasutse amarira barimo na perezida Twagirayezu Thadée wagaragaje amakosa yagige akorwa na bamwe mu bo bakorana bari muri komite nka Muhirwa Prosper visi perezida wa mbere.

Yabwiye abari mu nteko ko amakosa menshi yagiye akorwa akaroha Rayon Sports yabaga abifitemo uruhare, si we gusa kuko n'abarimo Murenzi Abdallah na Roger weguye bagiye bafatwa n'ikiniga barimo kuvuga hafi amarira gushoka.

Ubwo Ngoga Aimable Roger wabaye visi perezida wa Rayon ku bwa Uwayezu Jean Fidele akongera gutorerwa izi nshingano mu Gushyingo 2024 yafataga ijambo, yeguye kuri uyu mwanya.

Yavuze ko abasaza (biganjemo abahoze bayobora Rayon Sports) ubwo bagarukaga yari azi ko ibintu bigiye kugendana neza kurushaho.

Ariko ngo yasanze yaribeshye ahubwo ngo wakoranye na Uwayezu Jean Fidele nta wundi muntu mwakorana.

Ngo nubwo bari baragiye ku ruhande mu gihe bakoranaga na Uwayezu Jean Fidele ni uko babonaga ibyo akora biri ku murongo nta we arwanya kandi akora neza ashaka ineza y'ikipe. Ni nayo mpamvu batigeze bumva bajya ku ruhande bamurwanya.

Ngo nubwo hari abamushukaga ngo ibyo yakoraga byabaga ari mu nyungu za Rayon Sports atari inyungu ze ku giti cye.

Ngoga Roger yeguye avuga ko gukorana na Uwayezu Jean Fidele byari byiza
Twagirayezu Thadée na Murenzi Abdallah bafashwe n'ikiniga



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11797

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)