Umunyabigwi Xi Zhinong agiye gutangiza umushinga wo kwigisha Abanyarwanda gukora filime mbarankuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru uyu mugabo umaze imyaka 40 muri uyu mwuga yatangaje ubwo yamurikaga filime ebyiri zirimo iyo yise 'Snow leopard and her friends' igaruka ku buzima bw'ingwe zo mu misozi ihanamye yo mu Bushinwa.

Hamuritswe indi filime mbarankuru yiswe 'Mysterious Monkeys of Shangri La' igaruka ku nkende zo mu Bushinwa mu Ntara ya Yunnan ahazwi nka 'Yunnan snub-nosed monkey' ariko zidapfa kugaragara ahandi.

Ari mu Rwanda aho yaje mu muhango wo kwita abana b'ingagi amazina. Yise umwana w'ingagi 'Icyizere' nyuma agira umwanya wo gusura pariki n'ibishanga byo mu Rwanda.

Ni umufotozi w'inyamaswa uzwi cyane mu Bushinwa ndetse akaba abarizwa mu mushinga wa Wild China Film, ikigo cyashinzwe n'umugore we Shi Lihong, kigamije guteza imbere kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafoto na filimi.

Amafoto y'uyu mugabo yagaragaye mu bitangazamakuru bikomeye nka Time Magazine, BBC Wildlife, National Geographic, ndetse n'amafilimi ye nka The Mystery Monkeys of Shangri-La yahawe igihembo cya Green Oscar mu Bwongereza, kikaba ari cyo gihembo cya mbere cyahawe umufotozi w'Umushinwa.

Uretse ko yatumye izi nkende zimenyekana ni na we wagaragaje ikibazo cy'impara zicwaga ubutitsa mu bice bya Tibet, zirindwa mu buryo bw'umwihariko.

Ni we mufotozi wa mbere w'Umushinwa wahawe igihembo kizwi nka 'Gerald Durrell Award' kizirikana umuntu witaye ku nyamaswa zishobora gucika ku Isi.

Izi ngwe yakozeho filimi zahigwaga n'ibirura cyane ariko zikanaba ari na nke cyane ku buryo iyo ziramuka zititaweho zari gukendera. Zibarizwa mu misozi ihanamye cyane kugeza ku butumburuke bwa metero 4600.

Byose yabikoze ashaka kugira ngo abaturage b'u Bushinwa bibarire inkuru zabo, bagere aho abandi batabasha kugera ngo bagaragaze ibyiza by'iki gihugu.

Uyu musaza na we atuye muri yo misozi. Mu gihe abandi bagorwa no kuba aho hantu haba umwuka muke, we yegura camera ye nini cyane akajya gufata amashusho aboneka hake, agamije kurengera ibidukikije.

Bijyanye n'uko yakunze guharanira kurinda izi nkende zizwi nka 'snub-nosed monkeys' zo mu Bushinwa yabonye imibereyo y'ingagi zo mu misozi miremire yo mu Rwanda ijya gusa n'izo nkende z'iwabo, yiyemeza kugira uruhare mu kuzibungabunga.

Yagaragaje ko iyo abantu batekereje filime mbarankuru batekereza ku bo mu Burengerazuba bw'Isi nyamara n'abo muri Aziya na Afurika bashobora kubikora neza ari na yo mpamvu yiyemeje guhugura Abanyarwanda.

Ati 'Izo nyamaswa nziza dufite, ibyo byiza nyaburanga bigaragazwa n'abo mu Burengerazuba bw'Isi. Abantu bacu na bo bafite ubunararibonye. Babonye amahugurwa meza bakora byinshi byiza kuko banazi ahantu heza ho kugaragaza kurusha abo banyamahanga.'

Yafashe urugero ku Bashinwa, agaragaza ko hafi y'Abashinwa bose batangiye kureba filimi mbarankuru mu myaka myinshi ishize ariko ugasanga hafi 90%, by'izo filimi zikorwa n'abo mu Burengerazuba bw'Isi.

Akigera mu Rwanda yahuye n'urubyiruko rwihebeye ibyo gufotora, aganira na rwo arubaza icyo yarufasha, bigaragara ko bakeneye ibikoresho.

Ati 'Dushobora kubahuza n'ababafasha. Dushobora gutanga ibikoresho. Twabiha abantu barinda pariki, abahinzi n'abandi baturiye ibyo bice nyaburanga babizi. Twabikoze mu Bushinwa bigenda neza. No mu Rwanda iyi gahunda tukayitangiza.'

Yavuze ko bizafasha n'Abashinwa kwigira ku Rwanda ibijyanye n'uko rwabashije kwiyubaka no kubungabunga ibidukikije mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Xi Zhinong yavuze ko binyuze mu mushinga uzwi nka 'Young Generations of Photographer Growth Program' bazafasha urubyiruko rw'u Rwanda n'urw'Abashinwa gukabya inzozi.

Yashimiye ko ubu umuntu ajya muri pariki zo mu Rwanda akabona inyamaswa mu kanya nk'ako guhumbya, mu gihe mu myaka 30 ishize yamaraga imyaka itatu akabona inkende inshuro ebyiri gusa.

Yatunguwe n'uburyo yasuye pariki no mu bishanga byo mu Rwanda akabona inyoni n'izindi nyamaswa hafi, mu gihe iwabo byamusabaga gufata camera ireba muri metero 600 ariko akabona mbarwa.

Ati 'Aya ni amahirwe Abanyarwanda bafite. Abanyarwanda bakwiriye kwibarira inkuru zabo, bakigaragariza ibyiza byabo nta wundi bishingikirijeho. Icyakora bisaba ubumenyi ari na bwo dushaka kubaha, ku buryo ubutaha atari Xi uzaza gufata amafoto meza y'igihugu cyanyu ahubwo ari mwe muzajya mubyikorera.'

Xi Zhinong yagaragaje ko bakomeje ibiganiro na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, ngo harebwe uko uyu mushinga watangira mu Rwanda bidatinze.

Nibikunda, Xi n'itsinda rye bateganya ko bazabanza guhugura urubyiruko rw'u Rwanda, hakarebwa ubumenyi bafite n'ubwo babura hanyuma bakabafasha kubona ibikoresho.

Xi Zhinong (ibumoso) agiye gutangiza umushinga wo kufotora bya kinyamwuga
Xi Zhinong yasangije urubyuruko rw'Abanyarwanda uburyo bafatamo amafoto by'umwuga
Xi Zhinong yeretse urubyiruko rw'Abanyarwanda inzira igoye yanyuzemo ariko akabasha kugera ku nzozi ze
Mu Rwanda herekanwe filimi mbarankuru zakozwe na Xi Zhinong biba ubwa mbere zerekanwe muri Afurika
Abantu biganjemo abakora umwuga wo gufotora no gutunganya amashusho beretswe filime zakozwe na Xi Zhinong
Abashinwa na bo bari baje kwihera ijisho filime zakozwe na mwenewabo na Xi Zhinong
Buri wese wabonaga ko afitiye amatsiko filimi za Xi Zhinong zigaruka ku kurengera urusobe rw'ibinyabuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyabigwi-xi-zhinong-agiye-gutangiza-umushinga-wo-kwigisha-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)