Mu mpera z'iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali hatagenyijwe Iserukiramuco ry'Imbwa ryiswe "Dog Fest Kigali" aho imbwa ziziyerekana mu myambarire idasanzwe, imyiyereko n'ibindi.
Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizababa tariki ya 14 Nzeri 2025 aho rizitabirwa n'ibyamamare bitandukanye birimo na Nyampinga w'u Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie.
Iki gikorwa cy'imyidagaduro kigamije kandi no kungurana ubumenyi cyane ko kizahuriza hamwe abatanga serivisi zijyanye n'inyamaswan'abakora mu nzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y'imbwa.
Bimwe mu bizamurikwa harimo kwerekana imbwa zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs), gukurikirana imyiyereko (agility shows) n'ubuhanga bw'imbwa.
Dr Jean Bosco Turikumwenayo wita ku mibereho y'imbwa muri New Vision Veterinary Hospital yavuze ko mu myumvire y'abanyarwanda bazi ko imbwa akamaro ka zo ari ukurinda urugo no gucunga umutekano gusa kandi nyamara hari ibindi byinshi yakora, abazitabira ibi birori bazabibona.
Yakomeje avuga imbwa igira urukundo rwinshi abantu badashobora gutekereza. Ati "Imbwa igira urukundo udashobora gutekereza ndetse inakora ibindi bintu byinshi ndetse ishobora no kugufasha mu buryo bw'amarangamutima."
Abazitabira ibi birori bazasusurutswa n'aba Djs batandukanye mu Rwanda. Iri serukiramuco ryatangiye muri 2020 ritangijwe na nyakwigendera Dj Miller, ni nshuro ya kabiri rigiye kuba.