Urubyiruko rwatojwe na AEGIS rwinjiye mu rugamba rwo gukora ibikorwa biharanira amahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwishyize hamwe rukora ihuriro 'Peace Ambassadors Network Kigali' aho rugenda rukora ibikorwa bitandukanye birimo gukemura amakimbirane yo mu miryango, gukura abana mu mihanda, kwigisha urubyiruko kubungabunga amahoro, no kumenya amateka.

Umuhuzabikorwa w'iri huriro mu Mujyi wa Kigali, Aline Happy Nzamukosha, yasobanuye ko urubyiruko rwinshi rwitiranya amahoro n'umutekano nyamara umutekano ari kimwe mu bigize amahoro.

Yagize ati 'Iyo tuvuze amahoro tuba tuvuze umutekano, iterambere, imibereho myiza, n'urukundo. Ibyo byose ubihurije hamwe ni byo bibyara amahoro, kuko buriya umuntu ufite umutekano adafite iterambere cyangwa imibereho myiza nta mahoro yuzuye aba afite.'

Akomeza avuga ko bibanda ku rubyiruko kuko ' ari rwo rwinshi mu gihugu ndetse arirwo mbaraga z'ejo. Bivuze ko igikorwa urubyiruko rwagiramo uruhare cyagira imbaraga kurushaho, ubundi tukabinyuza mu bintu urubyiruko rukunda nk'ubuhanzi, imbyino, ikinamico n'ibindi.'

Uru rubyiruko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro uba ku wa 21 Nzeri buri mwaka, rwateguye iserukiramuco rigamije gukangurira urubyiruko kubungabunga amahoro ariko runerekana ibyo rwagezeho mu gihe rumaze rukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Claudette Uwizeye wigisha uru rubyiruko, yavuze ko hari abo bafashe barabaswe n'ibiyobyabwenge, abandi bafite ibibazo byo mu miryango birimo amakimbirane ndetse n'ubukene bashyirwa hamwe mu matsinda barahugurwa, ndetse bafashwa gukora imishinga iciriritse ituma biteza imbere.

Ati 'Twagiye tubashyira mu matsinda hanyuma tugenda dukora imishinga itandukanye ibafasha kwiteza imbere. Nko mu karere ka Rwamagana urubyiruko rwakoze umushinga w'ubworozi bw'ingurube, inkoko inkwavu n'ibindi ku buryo bagenda borozanya bose bakabasha kugera ku iterambere.'

Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yavuze ko aho uru rubyiruko rugeze ari aho kwishimira ndetse ibikorwa byarwo byivugira.

Ati 'Aba bateguye iki gikorwa cyitwa 'turi umwe festival' ni abagiye bafata ingamba zo kugira icyo bakomeza gukora atari ukugira indangagaciro zo kubaka amahoro no gukumira ibyahungabanya amahoro gusa, ahubwo na bo bafashe umugambi wo gukora ibikorwa bigera ku bandi kugira ngo na bo bagire urwo ruhare.'

Akomeza avuga ko uyu ari umusaruro w'amahugurwa bahawe kuko mu byo babatoza harimo no kumenya uruhare rwa buri wese mu kubungabunga amahoro ndetse no kuyasigasira cyane ko mu batozwa harimo n'ababyeyi ndetse n'abarezi ku buryo imbaraga zabo zose zihurizwa hamwe.

AEGIS Trust Rwanda imaze imyaka 17 mu Rwanda ikora ibikorwa byo kwigisha urubyiruko ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kuyaharanira.

Urubyiruko ruri mu ihuriro rya 'Peace Ambassadors Network Kigali' ni urwahuguriwe mu turere turindwi turimo Gatsibo, Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Kicukiro, Nyarugenge, na Gasabo.

Urubyiruko rwerekana imishinga mito rwakoze
Urubyiruko rutandukanye rwatojwe na AEGIS Trust Rwanda rwiyemeje gukora ibikorwa byo kubungabunga no gusigasigasira amahoro mu turere ruturukamo
Ihuriro Peace Ambassador Network Kigali rikora ibikorwa bitandukanye biromo ubuhanzi, ikinamico, imbyino n'ibindi bigamije gukangurira urubyiruko guharanira amahoro
Umuhuzabikorwa Peace ambassadors network Kigali mu Mujyi wa Kigali, Aline Happy Nzamukosha yavuze ko kugira ubuzima bwiza biri mu bigize amahoro
Umuyobozi wa AEGIS mu Rwanda, Munyantwali Alphonse, yasabye urubyiruko kudahagarara no kutirara mu kubungabunga amahoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwatojwe-na-aegis-rwinjiye-mu-rugamba-rwo-gukora-ibikorwa-biharanira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)