Ni we ufite inzu ndangamurage rukumbi itari iya leta: Inkuru ya Ngabo wiyeguriwe ubugeni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuko bamwe baba bararayabayemo kandi ari ngombwa ko bayiga mu buryo bwose butandukanye ni yo mpamvu hashyirwaho inzu ndangamurage zirimo ibyaranze amateka y'igihugu kugira ngo buri wese ayamenye ayasobanurire n'abanyamahanga.

Mu Rwanda usanga inzu ndangamurage hafi ya zose ari iza Leta, ugasanga izashinzwe n'abikorera ari mbarwa. Byatumye Ngabo King yiyemeza gushinga inzu ndangamurage agamije kwerekana ibyaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Yabikoze kandi kugira ngo atange ubumenyi abinyujije mu buhanzi n'ubugeni yigishe amateka n'umuco Nyafurika ariko yahereye ku yo mu Rwanda, bimwe bw'ijya kurisha ihera ku rugo.

Ngabo avuga ko yashinze Museum Ingabo muri 2023, igitekerezo agikuye ku gihangano yari yakoze cyitwa 'ISALIYUTI' kivuga urugendo rw'Inkotayi rwo kubohora igihugu.

Muri 'Museum Ingabo', harimo ibihangano bikubiye mu byiciro bitandukanye, birimo icyo yise 'Kamwe'. Ni igitekerezo gishingiye ku nkuru y'umwambaro umwe wambawe mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kiri mu by'ingenzi muri iyi nzu ni inzira y'inzitane ari na yo unyuramo mbere yo kuhinjira. Igisobanuro cyayo ni urugendo rw'imyaka 30 kuva 1994 kugeza muri 2024, u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka.

Ngabo ati 'Mbere y'uko ntangira Museum Ingabo, hari igihangano nari nakoze gishyirwa mu nzu ndangamurage y'igihugu, ni ho amatsiko yatangiye yo kwibaza niba nakora inzu ndangamurage, mbaza ababishinzwe, barambwira ko barabona nabishobora ariko nari mfite imbogamizi z'ubushobozi.'

Mu gihe yibazaga aho azakorera, yateguye imurikabikorwa ryitabirwa abarimo Clare Akamanzi, wayoboraga Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, ubwitabire bw'uyu muyobozi bumubera inzira y'ibikorwa afite n'ubu.

Ati 'Yambajije ikibazo cyampinduriye ubuzima. Yarambajije ngo inzozi zanjye ni izihe, mubwira ko ari ugushinga inzu ndangamurage.'

Ngabo akomeza avuga ko Akamanzi yamubajije icyo abura, amwereka ibitekerezo ariko amubwira ko imbogamizi ari uko ntaho gukorera afite.

Icyo gihe RDB n'Umujyi wa Kigali bamuhaye aho gukorera haherereye ku musozi wa Rebero, atangira ubuzima atyo, ndetse uyu munsi abantu barahasura bagasobanurirwa amateka.

Icyakora haracyari imbogamizi z'abatarumva umumaro w'abahanzi by'umwihariko abanyabugeni, bigatuma n'abana batabona ubwo bumenyi kuko abakabaye babibereka banababwira umumaro wabyo na bo batabizi.

Ati 'Abantu twakira baracyari bake, kubera ko batari bumva umumaro w'ibihangano n'inkuru haba ku bana babo cyangwa kuri bo muri rusange. Inzu ndangamurage zagenewe abantu bose, ariko abarezi n'ababyeyi ntabwo bari bumva umumaro w'umuhanzi, biragoye ko tubona abantu baza kuhasura bisanzwe nk'uko ahandi biba bimeze ku Isi, uyu munsi twakira amashuri n'abakerarugendo baba baje muri Mujyi wa Kigali.'

Hari n'imbogamizi z'uko hari abumva ko ibigo by'ubugeni atari ahantu nyaburanga kuko usanga iyo inzego za leta zamamaza ahantu nyaburanga bo batibukwa, kandi na bo bagira uruhare runini rwo kwigisha amateka.

Ikindi ni uko uyu munyabugeni agaragaza ko ibihangano bye byose bigurishwa cyane mu mahanga ari na ho atanga imisoro myinshi, ibigurishirizwa mu Rwanda bikaba bike, bigatuma atadanga umusanzu we ku kubaka u Rwanda nk'uko abyifuza.

Ati 'Nshobora gutanga igihangano cyanjye bakajya kukigurisha mu mahanga, bakabishyura miliyoni 10Frw, njyewe nkakira miliyoni 3 Frw, izindi ebyiri akaba ari imisoro y'icyo gihugu, andi asigaye abangurishirije bakayagabana, ugasanga njyewe mu gihugu cyanjye ntanzemo imisoro mike cyane.'

Impamvu y'ibyo byose ni uko nta bigo by'ubugeni bihari ku buryo abantu baturutse mu mahanga bashobora kuza bakabona ibyo bihangano, bakabigurira mu Rwanda misoro yose igatangirwa mu Rwanda.

Icyakora nubwo ahura n'imbogamizi zitandukanye, ntabwo yacitse intege. Akomeje kugerageza uko ashoboye ndetse avuga ko yiteguye gukomeze akagera ku ntego ze.

Ngabo yavuze ko ari gushaka amikoro ngo bubake ikigo kigezweho kizajya cyakira abahanzi, abashakashatsi, abakora ibijyanye n'ikoranabuhanga 'kugira ngo duhurize hamwe turebe ikintu twatangaho umusanzu tugikore tunakore ibintu bishya.'

Ngabo King yanze gucika intege yiyemeza gutanga ubumenyi abinyujije mu buhanzi ashinga inzu ndangamurage
Aha ni mu gice cy'inzu ndangamurage ya Ngabo King kigaragaza ibikoresho by'umuziki gakondo
Izi ngunguru zitondetse muri ubu buryo zigaragaza inzira y'inzitane isobanura urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka mu myaka 31 ishize
Kamwe ni igihangano gishingiye ku mwambaro wambawe mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inanga nk'igikoresho cyifashishwa mu gucuranga umuziki gakondo kiri mu biri muri Museum Ingabo
Ngabo King ni we wenyine ufite inzu ndangamurage itari iya Leta
Mu nzu ndangamurage ya Ngabo harimo ibihangano bivuga inkuru zitandukanye zigaruka ku muco Nyarwanda n'uwa Afurika muri rusange



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-we-ufite-inzu-ndangamurage-rukumbi-itari-iya-leta-inkuru-ya-ngabo-wiyeguriwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)