Rutahizamu wa Rayon Sports, Habimana Yves yasabye ubuyobozi bw'iyi kugumya kubaba hafi bakabashyigikira ko na bo bazasezerera Singida Black Stars.
Yves Habimana yavuze ko nta bintu byinshi babuze ku mukino ubanza ahubwo ari amahirwe make bagize aho Singida yabonye amahirwe ikayabyaza umusaruro bityo ko nabo bagiye kwicara bakiga kubitagenze neza bakabikosora.
Kuba babasha gutsindira Singida Black Stars muri Tanzania, yabwiye ISIMBI ko bishoboka cyane.
Ati "Birashoboka, birashoboka nk'uko bagize amahirwe bagatsindira hano, natwe twajyayo tugatsinda nta gikomeye."
Yasezeranyije abakunzi b'iyi kipe ko kuba batishimye babyumva bagiye gukora ibishoboka bakazabashimisha mu mukino wo kwishyura.
Yavuze ko ubu nta kindi yasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports uretse kugumya kubaba hafi nk'uko bubikora.
Ati "Nta kindi nabusba, ni ukugumya kutuba hafi nk'uko bubikora, umukino wo kwishyura uzagenda neza."
Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura udafite rutahizamu ngenderwaho, Ndikumana Asman wavunikiye mu mukino ubanza.
Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri 2025 muri Tanzania, Rayon Sports kugira ngo ikomeze ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kandi ibitego biri hejuru ya kimwe.