Umutoza wa APR FC unyuzwe n'ikipe afite yavuze kuri Ishimwe Pierre wijunditswe n'abakunzi b'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb yavuze ko afitiye icyizere umunyezamu we, Ishimwe Pierre ko n'amakosa akora ari ukubera imikino mike no kutigirira icyizere kandi ibyo ari ibintu bikosoka.

Umunyezamu wa mbere wa APR FC, ishimwe Pierre ntabwo yagize irushanwa ryiza rya 'APR Preseason Tournament' aho hari amakosa yakoze bituma abakunzi b'iyi kipe bamwijundika.

Byahereye ku mukino wa Police FC yabatsinzemo 3-2, ntabwo banyuzwe n'uburyo yitwaye. Umukino Azam FC yaraye na wo ibatsinzemo byabaye uko bituma abakunzi b'iyi kipe bamwijundika.

Mu gihe benshi bari bakimwibazaho, yahise anahamagarwa mu ikipe y'Igihugu Amavubi ubu iri muri Nigeria gukina n'iki gihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb akaba yavuze ko nta byacitse ahubwo ibyo Pierre abura ari ibisanzwe ari ubikoraho.

Ati "Pierre arabura imikino myinshi y'amarushanwa. Amakosa akora bigaragara ari ukwiburira icyizere, yakoze ikosa mu mukino uheruka, uyu munsi, urabona ari icyizere cye kiri hasi ariko ni umunyezamu ufite ejo hazaza heza."

"Ngomba kumukosora, nkamwigisha kuko umwarimu nicyo akora, ntabwo ari ukumuhana kuko Pierre afite ibyiza byinshi rero ngomba kumufasha kuko ubona icyo abura ari ukwigirira icyizere."

Byavugwaga ko APR FC ishobora kumuzaniraho undi ariko byarangiye nta wundi azanye.

Agaruka ku ikipe ye yose afite yavuze ko afite ikipe nziza cyane kandi yizeye ko azitwara neza mu marushanwa yose azakina.

Umutoza nta kibazo afite ku munyezamu we Ishimwe Pierre
Ishimwe Pierre amaze iminsi mu bihe bitari byiza



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11775

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)