Yafatiwe mu mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro, akagari ka Mubuga kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Nzeri 2025.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangarije IGIHE ko uyu mugabo yafashwe nyuma yo gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma kandi aca igikuba mu bantu.
Ati 'Ni byo koko yafashwe kuri uyu wa Gatatu, ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gutangaza ibinyoma bica igikuba mu baturage. Ni ho duhera dusaba abantu bafite uburyo n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n'amakuru, kubikora mu buryo bwiza, aho gukwiza ibihuha bisenya igihugu, bikanakura umutima abaturage.'
Akomeza agira ati 'Intwaro iyo ari yo yose wakoresha usenya cyangwa uvuga ibinyoma bisenya, bica igikuba ndetse bigatera ubwoba, ntabwo bishobora kwemerwa n'uwo ari we wese. Uzabikora, azafatwa, ashyikirizwe inzego zibishinzwe zimukoreho iperereza ndetse zinamenye n'icyo yari agendereye. Ni yo mpamvu n'uriya yashyikirijwe inzego zishinzwe kumukurikirana.'
Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje.