Umunyamakuru washinze Kigali Protocol, Umukundwa Josué uzwi nka Jidenah yambitse impeta umukunzi we Umwali Teta bamaze imyaka 2 bakundana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Jidenah yavuze ko yasabye Umwali Teta kuzamubera umugore na we akabyemera.
Yabigaragaje mu mafoto meza cyane aho yashinze ivi asaba Umwali usanzwe ari CEO wa Kigali Protocol kwemera igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.
Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byabereye i Dubai muri leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho bamaze iminsi basohokeye.