Mucyo Samson wo mu itsinda rya Zuby Comedy ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri 'Development Studies'.
Uyu musore wamamaye nka Sam Zuby, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye buri umwe wamufashije muri uru rugendo.
Ati "Amashimwe ni ay'Imana ku bw'uru rugendo, Masters muri 'Development Studies', ndashimira byimazeyo inshuti zanjye zagendanye nanjye zikantera imbaraga, zikanyizereramo muri buri ntambwe nteye, iyi ntsinzi ni iyacu."
Sam Zuby uheruka kwiyamamariza kuba umudepite ntibigende neza, 'Development Studies' yize bifitanye isano na politiki, imibereho myiza, ubukungu.
Muri 2023 akaba yari yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) mu Itangazamakuru n'Itumanaho.