U Bufaransa bwemeje bwashyigikiye ubwigenge bwa Leta ya Palestine - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe na Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa 22 Nzeri 2025, mu nama y'Inteko Rusange ya Loni iri kubera i New York, aho yatangaje ko bidasubirwaho igihugu cye cyemeje Leta ya Palestine.

Yagize ati "Kwemeza Leta ya Palestine ni cyo gisubizo cyonyine kizatuma Israel iba mu mahoro...Tugomba gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacu mu gusigasira icyemezo cy'uko habaho ibihugu bibiri, Israel na Palestine, bituranye kandi bibanye mu mahoro n'umutekano."

Macron yongeyeho ko kwemeza Palestine nk'igihugu bitazagira icyo bihindura ku burenganzira bw'abanya-Israel, abo u Bufaransa bashyigikiye kuva ku munsi wa mbere.

Macron yashimye ibindi bihugu na byo byemeje Palestine nk'igihugu cyigenga, avuga ko bakoze amahitamo nyayo, ndetse ari icyemezo cyari gikenewe mu rwego rwo kugira ngo amahoro yongere ahinde.

U Bufaransa bwemeje bwashyigikiye ubwigenge bwa Leta ya Palestine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwemeje-bwashyigikiye-ubwigenge-bwa-leta-ya-palestine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)