Canada: Umunyarwanda wahamijwe kwica umugore we ashobora koherezwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Mata 2025 nibwo Ramadhan Nizigiyimana yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we amuteye icyuma mu nda, mu gace ka Windsor muri Ontario. Ni ubwicanyi bwakozwe mu 2021.

Mu gihe Ramadhan Nizigiyimana yicaga umugore we, yari yarenze ku mategeko kuko Urukiko rwari rwaramutegetse kutegera umugore we, nyuma yo kumuhohotera no kumukangisha ko azamwica.

Nyuma yo gusuzuma imikorere y'icyaha, umucamanza Justice Maria Carroccia yahanishije Nizigiyimana igifungo cya burundu, ndetse akaba adashobora kurekurwa kubera imyitwarire myiza mu gihe kiri munsi y'imyaka 14.

Umunyamategeko wa Nizigiyimana yavuze ko ashobora kuzoherezwa mu Rwanda mbere yo kurangiza igihano cye cyangwa mu gihe yaba arekuwe kubera imyitwarire myiza.

Mu rubanza byagaragaye ko Nizigiyimana afite ibibazo bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, ariko urukiko rwanzura ko afite ubushobozi bwo kuburana.

Mu 2020 ni bwo Nizigiyimana, umugore we, umwana muto wabo w'umukobwa n'undi mwana w'umugore we bageze muri Canada bavuye mu Rwanda.

Umuryango we uba mu gace ka Windsor gaherereye mu Majyepfo y'Uburasirazuba bw'Intara ya Ontario muri Canada.

Ku wa 03 Ukwakira 2021 ni bwo Nizigiyimana yishe umugore we.

Nizigiyimana yari yarafunguwe by'agateganyo ku bindi byaha yari akurikiranyweho birimo no gutoteza umugore we ariko abuzwa gutunga intwaro no kuvugisha cyangwa kwegera umugore we.

Icyakora ibyo yabirenzeho, yinjira mu nzu umugore we yarimo ku ngufu ahita atangira kumujombagura icyuma mu buryo bukomeye cyane.

Bivugwa ko uwaje gukiza na we yakomeretse ariko mu buryo bworoheje. Nizigiyimana akimara kwica umugore we yahise yijyana kuri Polisi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canada-umunyarwanda-wahamijwe-kwica-umugore-we-ashobora-koherezwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)