Trump yamaganye igitero Israel yagabye kuri Qatar - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Trump yavuze ko icyemezo cyo kugaba igitero kuri Qatar cyafashwe na Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wenyine.

Ku wa 9 Nzeri 2025 nibwo Israel yagabye ibitero kuri Qatar ikoresheje indege z'intambara zigera kuri 15 zirasa ibisasu bigera ku 10.

Ibi bitero byishe abantu benshi bo muri Hamas barimo n'umuhungu wa Khalil al-Hayya uri mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel mu ntambara.

Hamas yavuze ko abayobozi bakuru bayo barokotse iki gitero simusiga.

Abinyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko kugaba ibitero kuri Qatar nk'inshuti ya Amerika, nta kintu byafasha Amerika cyangwa Israel mu kugera ku ntego ibi bihugu byihaye.

Ati 'Qatar ni umufatanyabikorwa ukomeye akaba n'inshuti ya Amerika. Ntabwo nishimiye ahagabwe iki gitero. Ni icyemezo cya Minisitiri Netanyahu, ntabwo ari icyemezo cyafashwe nanjye.'

Yavuze ko akimenya iby'iki gitero yahise ategeka intumwa ye yihariye Steve Witkoff, kuburira abayobozi ba Qatar, ariko ku bw'amahirwe make uwo muburo watanzwe amazi yarenze inkombe ku buryo igitero kitari kubasha guhagarikwa.

Yavuze ko nta ko bisa gusenya Hamas, icyakora agaragaza ko ibyabaye yizera ko bigamije kugera ku mahoro arambye.

Nyuma Trump yavuganye na Netanyahu, uyu muyobozi wo muri Israel agaragaza ko ibyakozwe byari bigamije amahoro.

Perezida wa Amerika kandi yanavuganye n'abayobozi ba Qatar, abizeza ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

Trump yavuze ko yasabye Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, kurangiza amasezerano na Qatar ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari ibikorwa by'iterabwoba ndetse atanga umuburo ko igihugu cyabo gifite uburenganzira bwo gusubiza Israel.

Yavuze ko Netanyahu ari umuntu wakunze kureba ku nyungu ze gusa, ko ibikorwa bye bikomeje guhungabanya umutekano w'akarere.

Yavuze ko ibyakozwe bitesha agaciro ibiganiro byo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura Abanya-Israel bashimuswe na Hamas.

Trump yanenze igitero Israel yagabye kuri Qatar



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yamaganye-ibitero-israel-yagabye-kuri-qatar

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)