Umusore w'i Nyamasheke ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yishe se - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera.

Uyu musore w'imyaka 37 asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bumufata rimwe na rimwe, akagira na nyina ufite ubwo burwayi.

Ubwo bari mu gikoni batetse, umusore yabajije se impamvu atamuha umunani, se amusubiza ko azawumuha najya gushaka. Umusore yahise ajya mu nzu azana umupanga amutema ku kuguru se agwa hasi uwo musore akomeza kumutema mu mutwe.

Ubwo ibyo byabaga nyina w'umusore yari ahari ariko asa n'utazi ibiri kuba kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umukobwa w'umuturanyi niwe wahanyuze abona ibiri kuba ashatse gukangara uyu musore amubwira ko namwegera nawe amutema, uwo mukobwa yiruka ajya guhuruza abaturanyi bahagera umusaza amaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene yabwiye IGIHE ko abaturanyi bahuruye bafashe ukekwa ataracika, ndetse ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.

Ati 'Abaturage twabasabye gufatanya mu kwicungira umutekano kugira ngo tugire umuryango utuje, tubasaba kunga ubumwe no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba ari abarwayi tubavuze'.

Umurambo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Edouard wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa. Asize abana batanu n'abuzukuru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusore-w-i-nyamasheke-ukekwaho-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yishe-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)