SKOL Brewery Ltd yatanze inkunga y'amabati ku miryango 147 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa SKOL yanyujije muri gahunda izwi nka 'FXB Mageragere Village Program' igenewe gufasha abaturage bo muri uyu murenge kugira isuku no kuva mu bukene.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Kanama 2025, aho SKOL Brewery yatanze amabati yo kubaka ubwiherero n'ubwogero bisukuye ku miryango 147.

Abahawe aya mabati bagaragaje ko bizabafasha kuriga ubwiherero n'ubwogero bwiza bityo babashe kurwanya indwara zituruka ku mwanda, bagaragaza ko kuva batangira gufashwa na FXB Rwanda ubuzima bwabo bwahindutse.

Isiraguma Francois, umwe mu bafashijwe kubona amabati, yashimiye FXB Rwanda agaragaza ko mu gihe kingana n'umwaka amaze ari muri uyu mushinga hari byinshi umaze kumugezaho.

Yagize ati 'Umushinga wa FXB Rwanda watangiye kudufasha mu mpera z'umwaka wa 2024, turishimye kandi tunashimira cyane uyu mushinga waduhaye ubufasha butandukanye harimo ubujyanye n'ubukungu, isuku, uburezi n'ubuzima.'

Yakomeje agira ati 'Nari umuzunguzayi mu muhanda, umushinga wa FXB Rwanda utangiye kudufasha wampaye igishoro kingana n'ibihumbi 300 ntangira gukora ubucuruzi bw'imbuto kuri ubu maze kugera mu bihumbi 500 kandi ndizigama.'

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery, Eric Gilson, yashimiye umuryango wa FXB Rwanda ku muhate ugira muri ibi bikorwa, yizeza imiryango yafashijwe ko SKOL izakomeza ubufatanye mu guteza imbere umuryango Nyarwanda.

Ati 'Ibi ni bimwe mu byo tugomba abaturage b'aho dukorera ni inshingano zacu, ni n'imwe mu mpamvu ituma tubaho kuko iyi miryango idahari ntabwo ibyo dukora twabona ababigura. Turashimira FXB Rwanda kuri ibi bikorwa kandi ntabwo birangiriye aha kuko igishoro cya mbere ni ubuzima.'

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FXB Rwanda, Eric Mushimiyimana, yavuze ko iki gikorwa gishimangira ibyo bamaze iminsi bakora byo gufasha aba baturage mu bikorwa by'isuku n'isukura kandi ko urugendo rukomeje.

Ati 'Iki gikorwa gishimangira ibyo tumaze kugezaho iyi miryango birimo iby'isuku n'isukura, uburezi ku bana, n'imibereho myiza byose bigamije iterambere.'

'Turashimira cyane SKOL Brewery Ltd nk'umufatanyabikorwa wacu twishimira kuko twungurana ibitekerezo ku cyagirira Abanyarwanda akamaro kandi tugenda tubona impinduka nziza muri iyi miryango.'

Mushimiyimana akomeza avuga ko urugendo rugikomeje kandi ko aho bishoboka bazakomeza gukora ubuvugizi ku byo abaturage bakeneye FXB Rwanda idafitiye ubushobozi.

Abaturage 147 ni bahawe ubufasha bw'amabati
Abaturage bahawe amabati n'imisumari yo gusakara ubwoherero n'ubwogero
Ni igikorwa kigamije gufasha abaturage kurwanya indwara zituruka ku mwanda bakubaka ubwiherero bwiza kandi bufite isuku
Umuyobozi wa SKOL Eric Gilson yashimiye umuryango wa FXB Rwanda ku muhate ugira muri ibi bikorwa bigamije iterambere ry'Abanyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FXB Rwanda, Eric Mushimiyimana yavuze ko iki gikorwa gishimangira ibyo uyu mushinga umaze kugeza ku baturage.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-brewery-ltd-yatanze-inkunga-y-amabati-ku-miryango-147

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)