11 bagororotse Rayon Sports ishobora kujya ibanzamo mu mikino Nyafurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ni imwe mu makipe azagagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika aho izakina CAF Confederation Cup ikaba izahera kuri Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Ni ikipe yiyubatse mu nguni zose zishoboka guhera ku mutoza Afahamia Lotfi kugeza no ku bakinnyi barimo Abarundi Asman Ndimumana, Musore Prince, Abedi Bigirimana na Tambwe Gloire, Umunya-Tanusia Mohammed Chelly, Aimable,Habimana Yves, Harerimana Abdelaziz, Pavelh Ndzila, Drissa Kouayate, Rushema Chris

Iyo urebye usanga iyi kipe yarahindutse ku kigero kiri hejuru ya 85% mu bakinnyi babanzaga mu kibuga.

Bigendanye n'abakinnyi iyi kipe ifite, tugiye kurebera hamwe 11 bagororotse yajya ibanzamo bigendanye na sisiteme ya 3-5-2 umutoza Afahamia Lotfi akina.

11 Rayon Sports ishobora kuzajya ibanzamo

Umunyezamu: Pavelh Ndzila

3 b'inyuma: Youssou Diagne, Emery Bayisenge na Fabrice Nshimimana

Abo hagati: Sindi Paul Jesus, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Serumogo Ali

Ba Rutahizamu: Aziz Basane na Asman Ndimumana



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11762

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)