Amb. Masozera yabigarutseho mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, muri gahunda Inteko y'Umuco yatangije mu Ukuboza 2024, yo guhuza abanditsi b'ibitabo n'ababisoma mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda no gushishikariza abantu gukunda umuco wo gusoma.
Kuri iyi nshuro haganirwaga ku gitabo cya Kayitesi Judence yise 'The Unity Quest''. Iki gitabo kiri mu Cyongereza gusa, kigaruka ku mwana w'umukobwa witwa Lily watotezwaga ubwo yigaga mu mashuri abanza, mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yagera mu rugo agahabwa urukundo rw'ababyeyi ariko nawe akirinda kuvuga ibyamubagaho.
Nyuma y'ibyabaga kuri uyu mwana, icyaje ari karundura noneho haje kubaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atakaza bamwe mu muryango we ariko na none FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside abaho mu mahoro nta vangura cyane ko yagize amahirwe akarokoka.
Kayitesi yavuze ko yanditse iyi nkuru mpamo y'ubuzima bwe kuko ibiri muri iki gitabo byose byamubayeho, ashaka kwerekana ko ivangura rishobora kuvamo amahano akomeye cyane. Ati 'Iyi ni inkuru yerekana ko amagambo mabi n'ivangura bishobora kuvamo amahano akomeye cyane. Ariko kandi, ni inkuru yerekana ko dushobora guhitamo kubaka amahoro, no kubana neza aho kubaho mu nzangano.'
Nyuma yo gusobanura iki gitabo Amb. Masozera yashimye Kayitesi ku bw'iki gitabo yanditse, agikomoye ku nkuru ye. Ikindi kandi yamushimiye ni ukuba ari umwe mu bagore bafashe iya mbere yo gukora iki gikorwa cyo kwandika kidakorwa na benshi mu b'igitsinagore.
Ati 'Ibyo kumushimira ni byinshi mu gihugu abamo mu Budage ari mu cyiciro cy'Abanyarwanda baba mu mahanga b'intangarugero bakora neza inshingano mboneragihugu. Mu byo kumushimira kandi harimo kuba akunze gukoresha ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo atanga ubutumwa, kandi akarwana urugamba rwo kurwanya n'abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Arakomeza ati 'Akanigisha ubumwe n'ubudaheranwa mu bitabo bye. Ukarokoka Jenoside, amateka aremereye warangiza ukayandikaho ukavanamo inyigisho zigisha amahoro, ubumwe n'urukundo. Uri umugore w'umunyembaraga cyane. Iki gitabo cyawe kirihariye[...]cyujuje ubuziranenge kandi MINUBUMWE nanjye mbarizwamo yaracyemeje ndetse na REB yemeye kuba yacyifashisha mu mashuri.'
Iki gitabo mu Budage aho Kayitesi atuye, bamaze kugishyira mu mfashanyigisho, aho uyu mubyeyi afata umwanya iyo avuye mu kazi akigisha abana biga mu mashuri yisumbuye ko bashobora kwigira ku mateka mabi y'ibyabaye mu Rwanda birinda ivangura.
Judence Kayitesi ni umwanditsi w'Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka 11. Yavukiye muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, Komine Rutongo, Segiteri Cyuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali. Kuri ubu Kayitesi atuye mu mujyi wa Karlsruhe mu Budage.
Mu muryango w'abana batanu, barokotse ari batatu. Abo ni we na basaza be babiri. Kayitesi yanditse kandi igitabo yise "A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness", kigaruka ku buzima bwe mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe, Kayitesi akunze kuvuga ko kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside ari uburyo bwo kurwanya abayipfobya.
Ubwo Inteko y'Umuco yatangiraga gushishikariza abantu gusoma no kwandika, bahuza abanditsi n'abasomyi b'ibitabo byabo, ibitabo byaganiriweho bwa mbere ni ibya Akariza Laurette Annely uri mu rubyiruko rwiyeguriye umwuga wo kwandika ibitabo.
Ibitabo bye birimo icyiswe 'Wet Under the Rainbow' cyasohowe mu 2020 n'icyo yise 'Rebounce'' cyagiye hanze mu 2024.










Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intebe-y-inteko-y-umuco-amb-masozera-robert