Ibi bitanganjwe mu gihe abarwanyi ba Wazalendo kuva ku itariki ya 2 Nzeri 2025 batangiye imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo basaba ko umusirikare wa RDC, Brig Gen Gasita Olivier Leta yahohereje ngo ayobore ibikorwa bya gisirikare, ahava.
Wazalendo ivuga ko uwo musirikare ari Umunyarwanda w'Umunyamulenge ndetse ibyo byaje no gutuma irasana n'igisirikare cya Leta, FARDC.
Mu kiganiro Senateri Uwizeyimana yagiranye na Mama Urwagasabo TV yavuze ko Wazalendo nk'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro ryashinzwe na Leta ari yo yagombaga kuyiha amabwiriza igenderaho ku buryo kuba uyu munsi iri gukora ibyayo atari ikintu cyoroshye.
Ati 'Niba Leta [ya RDC] yamaze kuvuga ko nta bubasha ifite kuri Wazalendo ni nko kuvuga ngo bari kuturusha imbaraga n'ibyo bazakora ntituzabibazwa. Kuba Wazalendo ishaka no kwirukana Ingabo z'u Burundi ziri ku mupaka ntabwo byaba bitandukanye no kuhirukana FARDC kuko izo ngabo z'u Burundi zaratumiwe ziza gufata Leta ya Congo.'
Yavuze ko ikibazo cya Wazalendo na FARDC kitoroheye RDC ku mwanzuro ishobora kugifatira kuko ari nko guhitamo hagati y'ibibi bibiri.
Ati 'Leta ya RDC irasa n'ifite ihurizo ry'inkota y'amugi abiri ishobora kugutema kuri buri ruhande. Icya mbere ni uko nifata umwanzuro wo gukura Brig Gen Gasita hariya iraba igaragaje ko hari abantu b'ibirara bitwa Wazalendo bayiha amabwiriza kandi bayirusha imbaraga [...].'
'Wazalendo baraza kwigira abantu b'ibirara basa n'aho baremye Igihugu mu cyindi. Leta niyanga kuva ku izima ngo idaseba kandi yamaze kuvuga ko Wazalendo itayifiteho ububasha niba yabananiye iraza kubabana nka FDLR kandi ubundi ni bo bayishinze bagombye kuyirasa bakayambura intwaro.'
Yongeyeho ko uko kuba Leta ya FARDC yakomeza guhangana na Wazalendo muri Uvira na byo biteje ibyago kuko ubuzima busa n'ubwahagaze muri uwo mujyi ku buryo na byo atari amahitamo akemura ikibazo ubuyobozi buhanganye na cyo.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko Wazalendo inshobora kwigomeka kuri RDC nk'uko mu Rwanda byagenze hashingwa umutwe w'Interahamwe ariko nyuma hamwe na hamwe zitangira kudakurikiza amabwiriza zihabwa na Leta kuko ngo guha abarwanyi nk'abo intwaro baba batamenyereye imyitwrire ya gisirikare no gukurikiza amabwiriza ari ikintu kigora.
Yagaragaje kandi ko ibyo Wazalendo iri gukora bishora kuzavamo ibyaha by'intambara kandi ko RDC yabibazwa kuko nubwo yavuze ko itayifiteho ububasha ari yo yayitoje ikanayiha intwaro.
