Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko guhera umwaka utaha ikipe izajya isinyisha umukinnyi w'umunyamahanga izajya yishyura miliyoni 2 Frw zo kumwandikisha.
Ni umwe mu manzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro igera kuri 4 irebana n'iterambere ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda no gukomeza shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Icya mbere ni ikirebana n'umubare w'abanyamahanga aho ubusanzwe abajyaga ku rupapuro rw'umukino bari 10 noneho mu kibuga hakajyamo 6. Byahindutse ubu guhera mu mwaka w'imikino 2025-2026 abazajya bajya ku rupapuro rw'umukino ni 8, nta mubare ntarengwa wemerewe kujya mu kibuga.
Icya kabiri ni uko guhera mu isoko ry'igura ritaha (muri Mutarama 2027), kwandikisha umukinnyi w'umunyamahanga ikipe izajya imwishyurira miliyoni 2 Frw.
Umwaka utaha w'imikino wa 2026-27 buri kipe irasabwa kuzajya iba ifite ku rupapuro rw'umukino abakinnyi batatu b'abanyarwanda bari munsi y'imyaka 21.
Icya nyuma ni uko ikijyanye no kugurisha amatike byahawe Rwanda Premier League. FERWAFA ikaba izakorana na Rwanda Premier League mu kugena no kwemeza uburyo inyungu zizajya zisaranganywa hagati y'impande zose bireba.