Minisitiri Arakwiye yavuze ko Afurika idakwiye kwirengera ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivuze ku wa 9 Nzeri 2025, mu nama Nyafurika yiga ku mihindagurikire y'ikirere yabereye Addis Ababa muri Ethiopia.

Minisitiri Arakwiye yagaragaje ko muri Afurika nibura 5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu ugendera mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere kandi ugasanga icyo gihugu ntako kitagira ngo gishyireho ingamba zirinda imihindagurikire y'ikirere.

Ati 'Mu Rwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo Green Fund, Ireme Invest, n'izindi ziteza imbere imishinga irengera ibidukikije. Ariko nk'uko mwese mubizi ibyo ntibihagije ngo bigabanye icyuho gihari.'

Yakomeje avuga ko ibi bibazo bituma Afurika ihorana imyenda kuko ifata amafaranga menshi yo gukoresha mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, bityo ibihugu bitanga imyuka myinshi ihumanya ikirere bikwiye gufasha Afurika.

Ati 'Turasaba ubufasha n'imikoranire ifatika yo kuziba icyuho cy'imari ikoreshwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, tugafashwa mu guhangana na byo, ndetse tugafashwa mu bikorwa byo guhangana n'ingaruka zacyo biciye mu nkunga aho kuba inguzanyo kugira ngo bitongera imyenda y'Afurika.'

Yavuze ko Afurika ari umugabane mwiza ufite ubutaka bwiza, bwera n'ikirere cyiza, ibituma haba ahantu heza ho gukorera imishinga irengera ibidukikije ndetse n'ihangana n'ihindagurika ry'ikirere.

Ibi yabitangaje mu gihe hategerejwe inama Mpuzamahanga yiga ku bidukikije izaba mu Ugushyinga 2025 muri Brazil.

Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko ibihugu byangiza ikirere cyane ari nabyo bikwiye gufasha Afurika mu guhanga n'ihindagurika ry'ikirere biba byateje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-arakwiye-yavuze-ko-afurika-idakwiye-kwirengera-ibibazo-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)