Senateri Uwizeyimana Evode yagereranyije imyitwarire ya Wazalendo n'iya Léon Mugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senateri Uwizeyimana yabwiye RBA ko imyitwarire y'abarwanyi b'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo ryashinzwe na RDC iteye inkeke kuko irimo urwango yagereranyije n'urwa Dr. Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Yagize ati 'Niba Wazalendo bagiye muri Uvira bakavuga ngo batanze iminsi 10 ngo Abatutsi bose babe basubiye iwabo mu Rwanda, ubwo butumwa butandukaniye he n'ubwa Léon Mugesera wavuze ngo Abatutsi ko banyuzwa inzira y'ibusamo basubira muri Abyssinia aho baje baturuka. (...). Wazalendo kandi ni abantu bashyizweho na RDC irabatoza ibaha intwaro kandi binyuranyije n'Itegeko Nshinga ryaho mu ngingo ya 190 riteganya ko Leta ari yonyine igomba kugumana ubwo bubasha.'

Aha Senateri Uwizeyimana yageranyaga ibyo Wazalendo yatangaje n'ijambo rya Dr. Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu yavugiye muri mitingi y'ishyaka MRND yabereye ku Kabaya mu Karere ka Ngororero mu 1992.

Ku wa 10 Nzeri 2025 abayobozi ba Wazalendo batanze iminsi ku 10 Banyamulenge n'abandi Batutsi bo muri Teritwari ya Uvira ngo babe bahavuye basubiye iwabo mu Rwanda.

Ayo magambo uwo mutwe watangaje ashamikiye ku mvururu zabaye kuva itariki ya 2 Nzeri 2025 aho abarwanyi bawo batangiye imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Uvira bafunga imihanda, bahagarika ibikorwa by'abaturage ndetse abagera kuri batatu bahasiga ubuzima.

Ni umvururu zari zigamije kwereka Leta ya RDC ko Brig Gen. Gasita Olivier yahohereje ngo ahayobore ibikorwa bya gisirikare ahava kuko abwanyi b'uwo mutwe batamushaka.

Wazalendo yavuze ko uwo musirikare ari Umunyanyamulenge w'Umututsi bityo ko agomba kuhava akajya mu Rwanda ndetse kubera icyo gitutu n'imvururu Maj. Gen. Gasita ahunga Uvira.

Abayobozi ba Wazalendo bavuze ko kuba Gen. Gasita yaravuye muri Uvira ngo bigomba kuba intangiriro yo kuhava kw'abandi Batutsi bose.

Ku wa 26 no ku wa 27 Kanama 2025 mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo , Ingabo za RDC zifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n'abandi bafatanya bagabye ibitero bikomeye ku baturage bo muri Kadasomwa muri Teritwari ya Kalehe.

Icyo gihe AFC/M23 yatangaje ko Abanyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi na bo bagabweho igitero gikomeye ku wa 27 Kanama cyica benshi gikomeretsa abandi ndetse abandi bafata iy'ubuhungiro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yagereranyije-imyitwarire-ya-wazalendo-n-iya-leon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)