Abanyaburayi bahawe gasopo: Umwanzuro w'Inteko y'u Rwanda ku wa EU yashatse gutegeka ubutabera bw'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 11 Nzeri 2025, abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 bawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa n'izindi ngingo zitandukanye.

Ku wa 15 Nzeri 2025 ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yateranye hagamijwe gusuzuma umwanzuro wateguwe na Komisiyo z'imitwe yombi zifite amategeko n'uburenganzira bwa muntu mu nshingano.

Hari nyuma yo gusesengura uyu mwanzuro w'Inteko ya EU mu buryo butomoye, ibyavuyemo bikagezwa ku nteko rusange y'Inteko Ishinga Ametegeko imitwe yombi.

Uyu mwanzuro wasomwe na Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere, Senateri Dr. Usta Kaitesi wagaragaje ko Inteko ya EU yarengereye ikivanga mu mikorere y'inzego z'u Rwanda kandi kizira.

Yagaragaje ko umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda unenga uw'Inteko ya EU, ugashimangira ko u Rwanda ari Repubulika yigenga ishingiye kuri demokarasi kandi yubahiriza amategeko.

Wibukije ubwigenge bw'ubutegetsi bw'ubucamanza bw'u Rwanda ari na bwo bufite inshingano yo kuba umurinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu kandi igasaba iyubahirizwa ry'amahame y'ubwubahane mu bufatanye bwose bw'iterambere.

Inteko y'u Rwanda yashimangiye ko u Rwanda ari Leta yigenga ifite ubusugire na demokarasi kandi igendera ku mategeko nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

Senateri Dr Kaitesi yakomeje ati 'Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo iyujuje ibisabwa n'amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure.'

Inteko y'u Rwanda yibukije ko ubucamanza bw'u Rwanda ari bwo murinzi w'uburenganzira n'ubwisanzure bwa muntu, bugakoresha ububasha bwabwo mu bwisanzure kandi bwubahirije Itegeko Nshinga n'andi mategeko n'amahame mpuzamaganga.

Inteko y'u Rwanda yibukije ko Ingabire Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye nyuma agafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ubu akaba afunzwe by'agateganyo kubera ibindi byaha akekwaho.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho n'ibindi.

Mu byo akurikiranyweho harimo gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga, gutangaza amakuru y'ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n'icyo kwigaragambya.

Nyamara ibyo byose Inteko ya EU yabyimye amaso, Senateri Dr Kaitesi agakomeza ati '[Inteko Ishinga Amategeko] yamaganye ikomeje imyanzuro y'Inteko ya EU igaragaramo kwivanga mu mikorere y'ubucamanza, ibinyuranya n'amahame ahuriweho y'ubucamanza n'aya demokarasi.'

Inteko y'u Rwanda yanamaganye umwanzuro n'imvugo z'Inteko za EU bishingiye ku makuru abogamye adashingiye ku mategeko, agorekwa n'abanyapolitiki b'ibihugu bifitiye urwango u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

Hagaragajwe ko ibyo bikorwa hagamijwe gutesha agaciro ubwigenge inzego z'u Rwanda zubakiye ku ihame rya demokarasi, iterambere, umwanya n'ibyubahiro mu ruhando mpuzamaganga.

Senateri Dr Kaitesi yakomeje ati '[Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda] irasaba iyubahirizwa ry'amahame ry'ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw'iterambere, ikagaya ibangamirwa ry'ayo mahame mu mikorere y'inteko zishinga amategeko.'

Ni umwanzuro uzashyikirizwa Inteko ya EU, Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'u Burayi Ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Inama na Komisiyo n'ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi, Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Loni, Guverinoma y'u Rwanda.

Umwanzuro wemejwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi yemeje umwanzuro unenga uw'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi, urimo ibijyanye no kuvogera u Rwanda
Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere, Senateri Dr. Usta Kaitesi ni we wasomye umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda unenga uw'Inteko ya EU ugaragaramo kuvogera ubusugire bw'u Rwanda
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi bitabiriye inama rusange yo gufata umwanzuro ku kibazo cy'inyungu rusange cyerekeye umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ku Rwanda
Abadepite n'abasenateri b'u Rwanda banenze bagenzi babo ba EU bavogereye ubusugire bw'u Rwanda
Senateri Uwizeyimana Evode ubwo yari akurikiye ibigize umwanzuro w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda unenga uw'iya EU ugaragaramo kuvogera u Rwanda nkana
Abadepite n'Abasenateri b'u Rwanda banenze Inteko Ishinga Amategeko ya EU igamije gutera icyuhagiro Victoire Ingabire
Depite Nizeyimana Pie yagaragaje ko Victoire Ingabire ari Umunyarwanda nk'abandi, atabona impamvu uyu mugore akwiriye guhabwa umwihariko mu kuryozwa ibyo akekwaho
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude yavuze ko umwanzuro uzashyikirizwa abo bireba bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyaburayi-bahawe-gasopo-ibikubiye-mu-mwanzuro-w-inteko-y-u-rwanda-ku-wa-eu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)