Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo raporo yakozwe n'Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, igezwa ku kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu ku wa 9 Nzeri 2025 i Genève mu Busuwisi.

Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2025, abarwanyi ba M23 baherekejwe n'abasivili bafite imihoro n'abasirikare 'bikekwa ko ari RDF' bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw'Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba yashingiye kuri iyo raporo, avuga ko ahubwo Loni ikwiye gushimangira ko ibyakozwe ari Jenoside bidasubirwaho.

Mu kiganiro na RBA, Senateri Uwizeyimana yanenze iyo raporo ya Loni, avuga ko abantu bajijutse ku rwego rwa Loni batakabaye bagendera ku makuru batagezeho barangiza bakayatangaza nk'impuguke.

Ati 'Uburyo bakoresheje mu kubona amakuru bugaragaza ko raporo idakozwe mu buryo bwa Siyansi. Ntabwo waba uri impuguke ngo uvuge ngo umuntu yaguhaye amakuru kuri Email utazi niba yarahimbye ibyo bintu. Abayikoze bari i Kampala ngo bakajya banyarukirayo.'

Yakomeje agaragaza ko iyi raporo idatandukanye n'uko iyiswe 'Mapping Report', ashimangira ko hari bamwe mu bayandikaga bibereye mu Bubiligi bakandikamo ibintu babwiwe avuga ko ahubwo igamije kwishakira amafaranga.

Ati 'Ntabwo ari raporo igendeye kuri Siyansi yo kwizerwa. Ni raporo ubona igamije gusaba amafaranga. Nyuma yayo basabye ko habaho komosiyo yigenga ijya gukora iperereza ryimbitse basaba n'amafaranga iyo komisiyo bayishakira ubushobozi.'

Inarararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste na we yanenze iyo raporo RDC yashingiyeho isaba Loni gushimangira ko hari Jenoside iri gukorerwa Abahutu.

Yavuze ko bitumvikana uburyo abakoze iyo raporo bayishingiye ku kuvuga ko hishwe abantu gusa ariko batagira ikibaranga na kimwe.

Ati 'Ntabwo wavuga ngo hagati y'itariki 8 na 29 Nyakanga hishwe abantu gusa udashobora kumenya abo ari bo, aho baguye uretse kuvuga gusa ngo ni muri Sheferi ya Bwisha mu mirima itandukanye utavuga ngo ni mu murima wa nde. Ese byari ubudehe abo bantu baje guhingira umuntu?.'

Yakomeje agaragaza ko RDC ishimangira ubwicanyi butabaye igamije gutwikira ubukorwa n'indi mitwe ariko idashaka kuvugaho.

Ati 'Hari abaherutse kwicwa na ADF muri Teritwari ya Beni barenga 86 kandi amashusho arahari, amazina yabo arazwi n'aho bakomoka ariko ntibigeze bashaka kubivugaho. Muri Ituri naho hagiye gushira imyaka ibiri nta joro ry'ubusa hatajya hicwa abantu batanu.'

'Leta ya Congo yakabaye ijya muri kariya kanama ka Loni ikagaragaza ko abantu bari gutikira buri munsi ahubwo ikaka ubufasha. Ni ibyo yakora aho kugira ngo ihimbe abantu bapfuye idashobora kugaragaza abo ari bo kuko hari uwo ishaka guharahabika.'

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abakoze raporo ishinja u Rwanda ubwicanyi bishakira amafaranga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yavuze-ko-abakoze-raporo-ishinja-u-rwanda-ubwicanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)