Ni igihembo cyatanzwe n'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association: RIBA).
Cyatangiwe mu nteko rusange ya kane ya RIBA iba buri mwaka, yateramiye mu Karere ka Rubavu, hagati yo kuwa 10-12 Nzeri 2025.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga ibishya biri mu byabashije kwegukana igihembo.
Ati 'Twitabiriye inama ngaruka mwaka ya RIBA nk'abunganizi bacu mu bwishingizi, badufasha nk'abahuza hagati y'abakiliya bacu, tuyungukiramo byinshi birimo guhanga ibishya dutuma abatugana bagezwaho serivisi mu buryo bworoshye kandi bunoze.'
Byusa yavuze ko ikoranabuhanga ryaborohereje akazi, aho ubu bitakiri gombwa ko umukiliya wa Prime Insurance ajya ku biro kumenyekanisha impanuka, ahubwo abikora ari iwe.
Ati 'Akanda akanyenyeri cyangwa akaduhamagara mu gihe cyose adukeneye, byose biba bigamije korohereza abo dukorana.'
Byusa yashimiye abo bakorana umunsi ku munsi, kuko ari bo bagize uruhare mubyo bakora byanatumye begukana igihembo.
Mu kugeza ubwishingizi ku baturage Prime Insurance ibikora mu buryo butandukanye burimo ubuzwi nka 'Bank Assurance' aho umukiliya agana banki muri serivisi ayishakamo nk'inguzanyo ikamusaba ko asaba ubwishingizi.
Hari abandi abakiliya bashyiraho abajyanama mu bwishingizi bagaha abo bajyanama uburenganzira bwo kujya babagira inama no kubashakira ubwishingizi ibizwi nka 'Brokerage'.
Hari n'ubundi buryo bwo gukoresha abacuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu, Prime Insurance ikabashakira ibyangombwa bakagira amashami mu gihugu, abazwi nka 'franchisee'.
Abo baba bafite amashami ndetse Prime Insurance igashyiraho ibirango byayo, ushaka ubwishingizi bagahita babumuha.
Abo batandukanye n'aba-agent nubwo na bo bahabwa ibyangombwa bigenwa na Banki Nkuru y'u Rwanda ariko bo si ngombwa ko bagira ahantu hazwi nk'ishami.
Bo bajya gushaka abakiliya hirya no hino bakabazana ku biro by'iki kigo cy'ubwishingizi ariko bose bakitwa abahuza mu by'ubwishingizi.
Uburyo bwa gatanu Prime Insurance ikoresha ni ubw'abakiliya bayigana aho ikorera.
Mu rwego rwo kujyana n'intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga no kwimakaza ubukungu burishingiyeho, Prime Insurance iteganya ko cya vuba izajya itanga serivisi zayo kahoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n'ubwishingizi rizwi nka (Insuretech).
Byitezwe kuzorohereza aba-agent gutanga serivisi aho bari hose bidasabye kugana amashami ya Prime Insurance.
Prime Insurance isanzwe inatanga ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'ingendo n'ubwishingizi bw'inkongi. Ubushaka akanda *177# ubundi agakurikiza amabwiriza.
Umukiliya kandi ashobora gukanda *177# akamenya amakuru ajyanye n'aho yabonera serivisi zo kwivuza ku basanzwe bafite ubwo bwishingizi bwa Prime Insurance, ndetse no kumenyekanisha impanuka.
Ubwo buryo ni bwo bukomeje kuyifasha gutera imbere umunsi ku wundi ari na ko itabara abayiganye ku gihe.
Muri Mata 2025 Prime Insurance Ltd, yatangaje ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 4,4 Frw mu 2024 nyuma yo kwishyura umusoro, ivuye kuri miliyari 2,9 Frw cyabonye mu 2023.




