Byagarutsweho n'abahoze bakora ubuhigi muri Pariki y'Akagera bibumbiye muri Koperative Imboni za Pariki ikora ubuvumvu. Ibarizwamo abagabo 23 bahoze bahiga inyamaswa biganjemo ababikoze imyaka myinshi.
Nsengiyumva Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego, yavuze ko yamaze imyaka irenga icumi atunzwe n'ubuhigi.
Ati 'Nahoze ndi rushimusi mpiga inyamaswa aho nakoranaga na bagenzi banjye, nahereye mu 1999, inyamaswa zimwe twarazicaga izindi zikatwica. Ndibuka hari ubwo twajyaga guhiga turi abantu batanu babiri bakaribwa n'inzoka cyangwa imbogo zikabica.''
Nsengiyumva yavuze ko ku giti cye yagize uruhare mu kwica inyamaswa zirenga 1000 zirimo imbogo, isha, Impala n'izindi nyinshi. Uko Leta yagiye ikaza ingamba zo kurinda Pariki y'Akagera no guha urwunguko abayegereye niko ngo yagiye abireka kugeza ubwo abiretse burundu.
Ati 'Ubu nsigaye mbona inyungu biciye muri koperative twashinze, baduteye inkunga ya miliyoni 5 Frw ariko ubuzima bwaraje, ubu nsigaye ngenda mu muhanda nemye ntafite ubwoba ko bari buntware muri ba rushimusi.''
Mukamusoni Donatha avuga ko musaza we yishwe n'inyamaswa nyuma yo kujya guhiga ari kumwe n'abandi.
Yavuze ko urwunguko Leta yagiye ibaha ikarukoresha mu kububakira amavuriro, amasoko n'ibindi bikorwaremezo aribyo byatumye abaturage bafata iya mbere mu gukumira abo mu miryango yabo bajyaga guhiga.
Ati 'Nka njye iyo nabonaga umugabo wanjye agiye kujyayo, naramuregaga bakamufata n'abandi ni uko byagiye bigenda, ubu abajya guhiga ni abaturutse mu mirenge ya kure kandi nabwo kuko twe tuyituriye turabafata tukabashyikiriza ubuyobozi bwa Pariki.''
Nsanzabahire Evariste wamaze imyaka 40 ahiga muri Pariki y'Akagera we yavuze ko atakwibuka inyamaswa yishe kuko ari nyinshi cyane.
Yavuze ko muri iyo myaka yose hari inshuti ze nyinshi bajyanaga guhiga zigapfirayo, akanishimira ko Leta yagiye ibibakuraho mpaka.
Ati 'Ubu ndi muri Koperative Imboni za Pariki aho twegeka inzuki, ubu ducuruza ubuki bwiza cyane. Ikindi nishimira ni uko kuva aho ndekeye guhiga aribwo nateye imbere mfite ihene nyinshi mu rugo, mfite inkoko mbese ubuzima bumeze neza.''
Umuyobozi wa Pariki y'Akagera wungirije ushinzwe imari, Ntezimana Jerome, avuga ko aho batangiriye gutanga urwunguko ku baturiye Pariki byatumye abaturage bareka guhiga inyamaswa, ahubwo batangira kujya batanga amakuru ku bantu baturuka ahandi baba baje guhiga inyamaswa.
Ati 'Iyo Pariki iteye imbere n'abayituriye batera imbere, ubu muri uyu mwaka tuzabaha miliyoni 870 Frw kandi ni amafaranga aba yaturutse kuri ba mukerarugendo, uko biyongera ni nako ayo mafaranga yiyongera.'
Pariki y'Akagera ibamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Imbogo n'Inkura. Ikora ku turere dutatu, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.


