Rusizi: Neretse ari kubaka 'Pariki' y'amatungo abana n'abantu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga avuga ko ugeze kuri 32,7% ateganya ko uzaba warangiye bitarenze imyaka itanu, akaba amaze amezi umunani awushyira mu bikorwa.

Iyo ugeze kuri uyu musozi wa Ntenyi Neretse yavukiyeho, uhasanga ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bikorwa mu buryo bugezweho.

Afite ibiraro birimo imbeba za kizungu abenshi bazi nka sumbirigi, hakaba igice kirimo inkwavu, n'igice kigenewe ubworozi bw'inkoko zaba iza Kinyarwanda n'iza kizungu ndetse hakaba n'ubworozi bw'ingurube.

Kuri uyu musozi hari igice kigenewe ubworozi bw'inka, intama, n'ihene, ifarashi, indogobe, imbwa, amapusi n'injangwe.

Neretse Jean asanzwe afite ikigo 'Mwarimu Neretse Group Ltd' gikora ubucuruzi bw'imbaho ari na cyo kiri gushyira mu bikorwa uyu mushinga w'ubuhinzi n'ubworozi bugamije gukora Pariki y'amatungo abana n'abantu.

Mu kiganiro na IGIHE, Neretse Jean usanzwe ari umwarimu w'ikoranabuhanga n'imibare muri gahunda ya Cambridge yavuze ko icyamuteye gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ari uko yakuze akunda ubworozi akaba abona hari amatungo ashobora kuzimira mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya.

Ati 'Nakuze nkunda korora cyane, ariko ku bwo kujya mu mashuri nkagaruka nsanga izo nari mfite zaragize ibibazo. Maze gukura nasanze ngomba gushyira imbaraga mu buhinzi n'ubworozi, zaba imbaraga z'amafaranga, imbaraga z'ubumenyi n'amahirwe igihugu kiduha nkayabyaza umusaruro'.

Mwarimu Neretse ateganya ko iyi pariki y'amatungo abana n'abantu izagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n'ubushakashatsi ndetse ikanaba imfashanyigisho ku banyeshuri kuko hari igihe bakenera kwiga aya matungo, imibereho yayo, amajwi yayo n'ibindi biyerekeyeho bakabura aho bayasanga ari kumwe.

Iyi pariki izaba irimo sumbirigi 5000 zizifashishwa mu kurwanya imirire mibi n'igwingira kuko yamenye ko zikungahaye ku ntungamibiri zirwanya igwingira ry'abana.

Ati 'Abantu benshi barazirengagiza kubera kutazimenya, ariko menye intungamubiri zifite nafashe icyemezo cyo kuzorora'.

Uyu mushoramari ateganya kuzorora inkwavu 1000, ingurube 600, kuri ubu afite inka 20 ariko arateganya kurongera zikaba 50, ihene zikaba 200, intama 20.

Abarenga 40 bahawe akazi

Umushinga wo kubaka Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu ukoresha abakozi barenga 40 buri munsi barimo abakora mu mirimo y'ubuhinzi, irimo guhinga, kuvomerera, kubagara n'ibindi, abakora mu bwubatsi ndetse n'abakora imirimo y'ubworozi bw'amatungo.

Iyi mirimo ifasha abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo kubona ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé), ubwiteganyirize bw'igihe kirekire (Ejo Heza) n'ibindi birimo amahugurwa kuko bareba uko ubuhinzi n'ubworozi bikorwa kinyamwuga.

Nzamwita Martin, ni umukozi ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu murimo yo gukora iyi pariki y'inyamaswa zibana n'abantu. Ni akazi yatangiye muri Gashyantare 2025 nyuma y'aho yari amaze igihe nta kazi agira.

Ati 'Ni njye ushinzwe abakozi bo mu buhinzi ejobundi twakoranye inama tubibutsa ko bagomba gutanga mituelle de sante. Navuguruye inzu yanjye, umugore abayeho neza, ugeze iwanjye wabona impinduka'.

Nzamwita avuga ko iyi gahunda yo gukora pariki y'inyamaswa zibana n'abantu iri kubahindura imyumvire nk'abaturage no kubafasha gutekereza byagutse.

Umushinga wo gukora iyi Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu biteganyijwe ko uzarangira utwaye arenga miliyoni 300Frw zirimo miliyoni 100Frw zizakoreshwa mu buhinzi kugira ngo inyamaswa zirisha zitazabura icyo zirya.

Mwarimu Neretse Jean wo mu Karere ka Rusizi ari gukora Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu
Iyi pariki izaba irimo inkwavu 1000
Ikiraro cy'ingurube kiri kubakwa muri iyi pariki kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ingurube 600
Iki kiraro kizaba kirimo igice kigenewe sumbirigi, ikigenewe inkoko n'ikigenewe inkwavu
Iyi pariki izaba irimo sumbirigi zirenga 5000
Mu karere ka Rusizi umushinga wo gukora Pariki y'inyamaswa zibana n'abantu wahaze akazi abarenga 40
Mwarimu Neretse avuga ko imbogamizi ahuranayo mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ari uko hari abaturage banga kugurisha bikaba ngombwa ko abagurira ahandi akabaguranira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-neretse-ari-kubaka-pariki-y-amatungo-abana-n-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)